Guhera mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025–2026, abaturage bazajya batinda kwishyura fagitire y’amazi bazajya bacibwa amande angana na 5% by’ayo bagombaga kwishyura, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza.
Icyemezo gishya cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC Group), kizarushaho gushyiraho umwete ku baturage mu bijyanye no kwishyura amazi ku gihe. Ibi byatangajwe mu rwego rwo kugabanya igihombo iki kigo gikunze guhura na cyo bitewe n’abaturage batishyura ku gihe.
Prof. Omar Munyaneza, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, yatangaje ko abaturage benshi bagira imbogamizi zo kwishyura amazi ku gihe, bigatuma WASAC ihura n’igihombo gikomeye mu mikorere yayo ya buri munsi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yasobanuriraga iby’iyi gahunda, yavuze ko abaturage bangana na 40% ari bo bishyura amazi ku gihe, abandi basigaye bakaba barenza igihe, bikagira ingaruka zikomeye ku mikorere ya WASAC, cyane cyane mu bijyanye n’imari no gutanga serivisi zihamye. “Abaturage bose bagerageje guhindura imyumvire no gukorana na WASAC mu buryo bwizewe, ariko hakenewe ingamba zikomeye kugira ngo haboneke umuco wo kwishyura ku gihe,” Prof. Munyaneza yagize ati.
Yongeyeho ko gucibwa amande ya 5% ku batarangije kwishyura ku gihe bizatangira mu kwezi kwa Karindwi 2025, igihe ingengo y’imari nshya izaba itangiye.
Iyi ngamba izaba ishingiye ku mategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’ibigo bitanga serivisi zifatwa nk’ibanze, aho kwishyura ku gihe bifatwa nk’inshingano y’umuturage.“Amafaranga y’amande azakoreshwa mu kongera imbaraga no gutunganya serivisi z’amazi mu gihugu hose,” nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa WASAC.
Kugeza ubu, WASAC ikorera mu turere twinshi tw’igihugu, igatanga amazi meza ku baturage, ariko igahura n’ibibazo birimo ibirarane by’amafaranga, gukererwa kwishyura, ndetse no gusaba serivisi zidashingiye ku bushobozi buhari.
Ubu buryo bushya bwo guhana abakererwa kwishyura buzashyirwaho mu rwego rwo kongerera WASAC ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza, ariko by’umwihariko guteza imbere umuco wo kwishyura serivisi ku gihe. Abaturage barasabwa gutangira kwitegura guhindura imyitwarire mu bijyanye no kwishyura amazi bakoresheje.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru