WhatsApp Yashyizeho Uburyo Bushya bwo Kurinda Ibiganiro by’Abakoresha Bayo

Urubuga rwa WhatsApp ruratangaza uburyo bushya bwo kurinda ibiganiro bwiswe Advanced Chat Privacy, bugamije gukumira isakazwa ry’amakuru bwite y’abakoresha.

 WhatsApp, imwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku Isi, yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bushya bwo kurinda ibiganiro by’abakoresha bayo, haba mu matsinda cyangwa hagati y’abantu ku giti cyabo. Ni ingamba nshya zije mu rwego rwo kuzamura urwego rw’icyizere n’umutekano w’abakoresha iyi porogaramu.

 Ubu buryo bushya, bwiswe “Advanced Chat Privacy”, bugamije guha abantu uburenganzira busesuye ku biganiro byabo no kubikumira ku buryo bitagera ku bantu batabifitiye uburenganzira.

Mu buryo busanzwe, abantu bashoboraga kubika amashusho cyangwa ubutumwa bagashyira ku zindi mbuga, cyangwa bakabwoherereza abandi bantu. Gusa ubwo buryo bushya buzarinda ayo makuru guhererekanywa ku buryo bworoshye, by’umwihariko ku mbuga zikoresha ubwenge buhangano (AI).

WhatsApp ivuga ko ibi bizatuma abantu barushaho kwigirira icyizere, kuko nta muntu uzongera gusakaza ibyo baganiriyeho batabiherewe uburenganzira.

Nk’uko byatangajwe na 7sur7, iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa mu mezi ari imbere kandi rizahita riboneka ku bantu bose bakoresha version nshya ya WhatsApp kuri telefone zabo.


Iri vugurura rya WhatsApp ni intambwe ikomeye mu guharanira uburenganzira bw’abakoresha b’iyo porogaramu. Abantu bakomeza kugirirwa icyizere ko ibiganiro byabo bitazajya bihonyorwa cyangwa bisakazwa n’abandi batabifitiye uburenganzira.

Ni ikimenyetso cy’uko WhatsApp ikomeje guharanira ko umutekano n’ubusugire bw’ibiganiro bibera kuri urwo rubuga bibungabungwa mu buryo bugezweho.

Post a Comment

0 Comments