Kuri uyu wa 31
Werurwe 2025, mu kigo cy’Inteko Ishinga Amategeko i Kigobe habereye amasengesho
ngarukamwaka yo gusabira Uburundi. Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi bakuru
b’igihugu barimo Perezida Evariste Ndayishimiye, abayoboye Uburundi mu bihe byashize,
ndetse n’intumwa zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amasengesho yo gusabira igihugu ni umuco umaze gushinga
imizi mu Burundi, aho abayobozi n’abaturage bahurira hamwe bagasenga basaba
umugisha no guharanira iterambere. Ibi birori byo kuri uyu wa 31 Werurwe bibaye
mu gihe gito nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye yitabiriye andi masengesho
nk’ayo yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gashyantare 2025.
Amasengesho yabereye mu Burundi kuri uyu wa Mbere yitabiriwe
n’abayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye, abahoze
bakuriye igihugu, ndetse n’intumwa zaturutse muri Amerika. Abari aho baganiriye
ku bibazo byugarije igihugu, barasenga basaba amahoro, ubumwe, no gukomeza
iterambere ry’igihugu.
Intumwa zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu
mugwi usanzwe utegura amasengesho nk’aya abera i Washington. Ibi bigaragaza ko
aya masengesho afite umwihariko, kuko ashyira hamwe abayobozi batandukanye mu
rwego rwo gusabira igihugu no gusangira ijambo ry’Imana.
Ni mu gihe kandi aya masengesho yo muri Kigobe akurikiye ayabereye muri Amerika muri Gashyantare 2025, aho Perezida Ndayishimiye yifatanyije na bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye. Ibibazo by’umutekano, iterambere n’imibanire mpuzamahanga byagarutsweho muri ayo masengesho, aho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nti yagaragaye mu bitabiriye ariko yahagarariwe n’intumwa zitegura Amasengesho I Washington DC.
Iki ni ikibazo cyateye impaka mu basomyi: Ese kuba
Perezida Ndayishimiye yaritabiriye amasengesho muri Amerika byaba bisobanuye
iki ku mubano w’Uburundi na Amerika? Ese uburundi burimo gutera intambwe nshya
mu mubano n’ibihugu by’ibihangange?
Amasengesho yo gusabira igihugu ni igikorwa cyimakaza ubumwe
n’ubwiyunge mu Burundi. Kuba abayobozi batandukanye baritabiriye aya
masengesho, byerekana ubushake bwo gushyira hamwe no gukomeza gusabira igihugu
iterambere n’amahoro.
Gusa, hakibazwa niba imibanire y’Uburundi na Amerika yaba
iri mu nzira nshya, cyangwa niba ari ibisanzwe mu rwego rw’ubufatanye busanzwe
bw’ibihugu byombi. Ni ibintu bikwiye gukurikiranwa n’abasesenguzi ba politiki
mpuzamahanga.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru