Uncle Austin, umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umuhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda, yahamije ko Bull Dogg azaba ari mu bahanzi bazitabira Iwacu Muzika Festival 2025, mu kiganiro yagiranye na IMIHIGO NEWS.
Mu kiganiro cyihariye na KISS FM yagiranye na Uncle Austin, umunyamakuru n’umuhanzi ubifitemo uburambe, yagaragaje ko Bull Dogg yamaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival 2025. Ibi bikaba ni nyuma y'uko Umuhanzi Kevin Kade atazaboneka muri iyi festival.
Ubwo yabazwaga kuri Radiyo ku makuru yerekeranye n’impinduka zabaye ku rutonde rw’abahanzi bazitabira Iwacu Muzika Festival 2025, Bull Dogg yetangaje ko azaba ari mu bahanzi bazitabira iyi festival. Ni umwe mu bahanzi bafite uruhare runini mu muziki nyarwanda, kandi abafana be bategerezanyije amatsiko kurubyiniro azabazamuriraho.”
Bull Dod yagaragaje ko Iwacu Muzika Festival ari imwe mu nzira z’ingenzi zifasha guteza imbere umuziki nyarwanda, anashima uruhare rw’abahanzi bazaririmba ndetse n'abashyigikiye iki gikorwa.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru