Dr. Frank Habineza ashinja Perezida Ndayishimiye kwica amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda n’u Burundi

𝗨𝗺𝘂𝘆𝗼𝗯𝗼𝘇𝗶 𝘄’𝗜𝘀𝗵𝘆𝗮𝗸𝗮 𝗥𝗶𝗵𝗮𝗿𝗮𝗻𝗶𝗿𝗮 𝗗𝗲𝗺𝘂𝗸𝗮𝗿𝗮𝘀𝗶 𝗻𝗼 𝗞𝘂𝗿𝗲𝗻𝗴𝗲𝗿𝗮 𝗜𝗯𝗶𝗱𝘂𝗸𝗶𝗸𝗶𝗷𝗲, 𝗗𝗿. 𝗙𝗿𝗮𝗻𝗸 𝗛𝗮𝗯𝗶𝗻𝗲𝘇𝗮, 𝗮𝘀𝗵𝗶𝗻𝗷𝗮 𝗣𝗲𝗿𝗲𝘇𝗶𝗱𝗮 𝗘𝘃𝗮𝗿𝗶𝘀𝘁𝗲 𝗡𝗱𝗮𝘆𝗶𝘀𝗵𝗶𝗺𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗶𝗰𝗮 𝗮𝗺𝗮𝘀𝗲𝘇𝗲𝗿𝗮𝗻𝗼 𝘆’𝗮𝗺𝗮𝗵𝗼𝗿𝗼 𝘆𝗮𝘀𝗶𝗻𝘆𝘄𝗲 𝗵𝗮𝗴𝗮𝘁𝗶 𝘆’𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗻’𝘂 𝗕𝘂𝗿𝘂𝗻𝗱𝗶, 𝗮𝘀𝗮𝗯𝗮 𝗸𝗼 𝗶𝗯𝗶𝗯𝗮𝘇𝗼 𝗵𝗮𝗴𝗮𝘁𝗶 𝘆’𝗶𝗯𝗶𝗵𝘂𝗴𝘂 𝗯𝘆𝗼𝗺𝗯𝗶 𝗯𝘆𝗮𝗸𝗲𝗺𝘂𝗿𝘄𝗮 𝗺𝘂 𝗯𝗶𝗴𝗮𝗻𝗶𝗿𝗼, 𝗮𝗵𝗼 𝗸𝘄𝗶𝗳𝗮𝘀𝗵𝗶𝘀𝗵𝗮 𝗶𝗺𝘃𝘂𝗴𝗼 𝘇𝗶𝘀𝗵𝗼𝗯𝗼𝗿𝗮 𝗸𝗼𝗻𝗴𝗲𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗸𝗶𝗺𝗯𝗶𝗿𝗮𝗻𝗲.





Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi amaze iminsi atangaza ko igihugu cye cyiteguye gukoresha ingufu mu gihe u Rwanda rwaba rufashije umutwe wa RED-Tabara gutera igihugu cye. Iyi mvugo irimo gukomeza gushotorera u Rwanda, ariko Dr. Frank Habineza avuga ko ibyo Ndayishimiye avuga bigamije kwica amasezerano y’amahoro ashyiraho iherezo ku bushotoranyi hagati y’ibihugu byombi.


Umukuru w'Igihugu cy'UBURUNDI

Mu gihe gishize, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko igihugu cye kizafata imyanzuro ikomeye mu gihe u Rwanda rwaba rufashije umutwe wa RED-Tabara gukora ibikorwa byo gushoza intambara ku Burundi. Avuga ko niba Red-Tabara iteje ibibazo mu Burundi, u Burundi buzahita bushyira mu bikorwa gahunda yo gutera Kigali, ashingiye ku kuba igihugu cye giteguye kwihorera.

Dr. Frank Habineza yagarutse kuri iyi mvugo, akavuga ko Perezida Ndayishimiye ari kwica amateka y’ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi. Yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi turi abavandimwe. Ni igihugu cyavutse ku Rwanda kandi twese duhuje byinshi mu muco, ururimi ndetse n’amateka.” Yibukije ko amasezerano yo mu myaka 500 yashyizweho umukono hagati y’umwami Mutara I Semugeshi w’u Rwanda na Mutaga II w’u Burundi, yemeraga ko nta gihugu kizongera kugirira ikindi intambara.

Dr. Habineza kandi yasobanuye ko mu gihe u Rwanda n’u Burundi byagerageje kugabanya amakimbirane yabaye hagati y’abaturage b’ibyo bihugu mu myaka yashize, Ndayishimiye azira ibikorwa by’ubushotoranyi bishobora kubyutsa amatati mu karere. Akomeza avuga ko ibibazo byavuka hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikwiye gukemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho kugendera ku mvugo y’intambara.


Dr. Frank Habineza aravuga ko imvugo ya Perezida Ndayishimiye itari mu nyungu za Abanyarwanda n’Abarundi. Yashimangiye ko ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’ibihugu byombi byazahungabanya umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi, kandi asaba ko ibibazo byavuka hagati y’ibihugu byombi byakemurwa mu nzira y’ibiganiro, aho kugendera ku mvugo zishobora kongera gutera impagarara. Habineza akomeza gushimangira ko u Rwanda n’u Burundi bakwiye gukomeza gukorera hamwe nk’abavandimwe, kuko ari byo bizatuma bakomeza kubaho mu mahoro n’umutekano.

Post a Comment

0 Comments