RWANDA: Tadej Pogačar Yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 i Kigali. #teramediarwanda, #UCI2025

Team Rwanda Yose ndetse n’amakipe y’afurika yitabiriye iri rushanwa zisezerewe Mbere y’Finale Kigali, 28 Nzeri 2025.
Isiganwa ry’amagare ryari ryitezwe cyane muri Shampiyona y’Isi ya 2025 ryasojwe n’intsinzi y’amateka ya Tadej Pogačar, Umunya-Slovenia w’imyaka 27, wegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abagabo bakuru (Men Elite Road Race). Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Pogačar atsinda iri rushanwa, akaba abaye umukinnyi wa mbere utsindiye Tour de France na Shampiyona y’Isi mu myaka ibiri ikurikirana.

Isiganwa ryabereye i Kigali ryari rifite intera ya kilometero 267.5, rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 165, ariko abagera kuri 30 gusa ni bo babashije kurirangiza. Pogačar yatangiye kwigaragaza hakiri kare, aho yateye intambwe ya mbere hasigaye kilometero 104, akaza gusiga bagenzi be ku birometero 65 ngo arangize, agasoreza ku mwanya wa mbere mu masaha 6, iminota 21 n’amasegonda 20. Remco Evenepoel wo mu Bubiligi, watsindiye irushanwa rya time trial, yaje ku mwanya wa kabiri n’ubwo yagize ibibazo bya tekiniki mu isiganwa. Ben Healy wo muri Irlande yegukanye umwanya wa gatatu, asiga Mattias Skjelmose wo muri Denmark ku musozo w’ikirenge cyanyuma. Team Rwanda Yasezerewe Mbere y’Finale,N’ubwo isiganwa ryabereye ku butaka bw’u Rwanda, abakinnyi bavuka mu rwanda ntibabashije kurirangiza. Shemu Nsengiyumva ni we wari usigaye mu isiganwa kugeza hasigaye ibirometero 47, ariko na we aza gusezererwa, ashyira iherezo ku rugendo rwa Timu (team) y’Urwanda yari igizwe n’abakinnyi batandatu. Abanyarwanda bari biteze byinshi ku ikipe yabo, ariko umuvuduko w’abakinnyi b’imbere warushije imbaraga abari bahagarariye igihugu.





Ubutumwa bwa Pogačar Nyuma y’Isiganwa:“Iri ni isiganwa rikomeye cyane, ariko nari niteguye. Iyo usigaye uri wenyine, uba urwana n’ibitekerezo byawe. Nari nzi ko nshobora kubikora, kandi ndishimye ko byagenze neza,” Pogačar yatangaje nyuma yo gusoza isiganwa. 
UCI Road World Championships Kigali 2025 yasize amateka ku butaka bw’Afurika, yerekana ubuhanga bwa Pogačar n’icyifuzo cy’abanyarwanda cyo gukomeza gutera imbere mu mukino w’amagare.

  #CyclingWorldsKigali #TeamRwanda #PogacarVictory

 

Post a Comment

0 Comments