Abayobora kompanyi zicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga basabwe kudahugira gusa ku nyungu z’ubucuruzi, ahubwo bagashyira imbere imibereho myiza y’abakozi babo, babashishikariza kwizigamira binyuze muri gahunda ya ‘Ejo Heza’.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabereye mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi. Yagaragaje impungenge ku buryo bamwe mu bakozi b’ubucukuzi bakora akazi katoroshye ariko badafite uburyo bwo kwiteganyiriza.
“Mwite ku buzima bw’aho mukoresha
kuko hari abo usanga binjira mu ndani bakahasiga ubuzima kandi abenshi
badateganyirizwa cyangwa ngo bashyirwe muri Ejo Heza.”
Yagaragaje ko hari abacukuzi
barenga 600 bakora muri izo kompanyi, ariko umubare munini muri bo udashyirwa
mu buryo bwo kwizigamira. Yibukije abayobozi ko abakozi babo bafite imiryango
ibashamikiyeho, bityo bakwiye kubatekerezaho mu buryo burambye.
Sindikubwabo Narcisse, umwe mu bakora ubucukuzi, yavuze ko hari igihe bishyurirwaga
Ejo Heza ariko byaje guhagarara batabimenyeshejwe.
“Hashize igihe nta butumwa tubona,
nta mwanya tugira wo kubikurikirana kuko tuba twibereye mu kazi.”
Nubwo bimeze bityo, yemeza ko hari
abacukuzi babashije kwiyubakira inzu ndetse abandi bagura za moto, bigaragaza
ko bafite ubushobozi bwo kwizigamira.
Hakizayezu Alphonse, Umuyobozi wungirije wa Koperative COMAR, yavuze ko mu bakozi
barenga 600, abagera kuri 250 bamaze gushyirwa muri Ejo Heza.
“Twihaye intego yo kuzamura ibipimo
tukesa umuhigo wo gushyira abacukuzi muri Ejo Heza ku kigero cya 100%.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye iyi
Koperative ku bikorwa byayo by’iterambere, birimo kwishyurira abaturage 400
mitiweli buri mwaka no kubakira abatishoboye inzu, harimo n’iy’uwarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutumwa bwatanzwe bwasabye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butaba gusa isoko y’inyungu, ahubwo bukaba n’umuyoboro w’iterambere rirambye ku bakozi babukora. Gushyira abakozi muri ‘Ejo Heza’ ni intambwe ikomeye mu kubaka ejo hazaza habo n’imiryango yabo.





0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru