Urubanza rwa Ntazinda Erasme, wahoze ari Meya w'Akarere ka Nyanza, rwatangiye ku wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro. Ubwunganizi bwe bwatanze inzitizi ku cyaha kimwe ashinjwa, bituma urubanza rusubikwa kugeza ku wa 9 Gicurasi 2025.
Ku wa 6 Gicurasi 2025, Ntazinda Erasme yagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa
Kicukiro aho yari agiye kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.
Ubwunganizi bwe bwatanze inzitizi ku cyaha kimwe ashinjwa, bituma urubanza
rusubikwa kugeza ku wa 9 Gicurasi 2025.
Ku isaha ya saa saba n’iminota 40, Ntazinda Erasme yagejejwe ku rukiko azanwe
n’imodoka ya RIB. Yari ategerejwe kuburana ku isaha ya saa munani zuzuye, nubwo
abo mu muryango we bari bahageze mu gitondo baziko aburana saa tatu za
mugitondo.
Ubwunganizi bwe bwatangaje ko hari inzitizi ku cyaha kimwe
ashinjwa kijyanye no guharika n’ubushoreke, kandi ko izo nzitizi zitabemerera
kuburana ahubwo zigomba kubanza gusuzumwa n’urukiko zigakurwaho. Ubushinjacyaha
bwavuze ko ibyo basaba babyemererwa n’itegeko ndetse urukiko ari rwo rubifataho
umwanzuro.
Kugeza ubu, ibyaha nyirizina Ntazinda Erasme ashinjwa
ntibiramenyekana. Gusa, ku wa 16 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB) rwatangaje ko rwamutaye muri yombi bishingiye ku iperereza riri
kumukorwaho. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko nta byinshi
bashobora gutangaza kugira ngo batabangamira iperereza.
Ntazinda Erasme yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma yo
kongera gutorerwa kuyobora ako karere mu matora yo mu 2021. Yari amaze imyaka
itanu abereye umuyobozi.
Abo mu muryango we ndetse n’abandi bari baje kumushyigikira bagaragaje ko
batunguwe n’ihinduka ry’amasaha n’uko urubanza rutakomeje. Hari bamwe
bagaragaje impungenge ku buryo ubutabera butangwa, abandi bavuga ko icy'ingenzi
ari uko amategeko akurikizwa neza.
Uru Urubanza rwa Ntazinda Erasme ruracyakomeje, kandi umwanzuro ku nzitizi
zatanzwe n’ubwunganizi bwe utegerejwe ku wa 9 Gicurasi 2025. Ibi bizatanga
ishusho y’icyerekezo urubanza ruzafata, ndetse bikaba byerekana uburyo
amategeko yubahirizwa mu Rwanda.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru