Kigali, 6 Gicurasi 2025 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko cyatangiye kwakira ubusabe bw’abarimu bashaka kujya mu itsinda ryo gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Iyi gahunda igenewe abarimu bo hanze ya NESA
(external markers), kandi izamara hafi ukwezi kumwe, aho gusaba gukorwa kuva kuri 6 Gicurasi kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025.
Ibyo abifuza bagomba kuba bujuje:
-Kuba ari abarimu bafite uburambe mu masomo
yifuza gukosora.
-Kuba barigeze kwigisha amasomo ajyanye n’ibizamini bikorwa
mu bizamini bya leta.
-Kuba bafite imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo mu kazi.
-Kuba biteguye kujya mu bigo byatoranyijwe gukorerwamo gukosora ibizamini.
Abifuza gusaba baba bagomba kujya ku rubuga rwa NESA cyangwa gukoresha uburyo bwagenwe kuri
https://portal.nesa.gov.rw/assessors-markers-homeIgihe cyo Gusaba:
kuva ku wa 6 Gicurasi 2025
kugeza 30 Gicurasi 2025
Iyi gahunda igamije guteza imbere ubunyamwuga mu buryo bwo gusuzuma ibizamini, kunoza ireme ry’uburezi, no kwirinda amakosa akunze kugaragara mu gukosora.
NESA irakangurira abarimu bose bujuje ibisabwa kwihutira gusaba, kuko igihe cyo kwiyandikisha kizajya gisozwa nta yandi mahirwe yo kongera gufungura.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru