ITANGAZO RIGENEWE ABASHAKA KWINJIRA MU RI POLISI Y'URWANDA Gicurasi 2025


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye igikorwa cyo gutoranya abakandida bashaka kwinjira mu gipolisi binyuze mu cyiciro cy’abakadeti. Abifuza kwiyandikisha basabwa kuzuza ibisabwa no gutanga ibyangombwa bisabwa mbere y’itariki
ntarengwa nkavuzwe mu itangazo.

Mu
rwego rwo kongera umubare w’abapolisi bafite ubumenyi buhanitse no gukomeza gutanga serivisi nziza ku baturage, Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gutoranya abakandida bashaka kwinjira mu gipolisi binyuze mu cyiciro cy’abakadezi. Iki gikorwa kigamije gutoranya abantu bafite ubushake, ubushobozi n’ubunyangamugayo bwo gukorera igihugu.

Ibisabwa ku bakandida: 
Kuba ari Umunyarwanda,Kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza (A0),A1
Kuba afite imyaka itarengeje 25,Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirenze amezi atandatu
Kuba afite ubuzima bwiza, harimo ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko
Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta;,Kuba yiteguye gukorera ahantu hose Polisi izamwohereza.


Abifuza kwiyandikisha basabwa: Gufata ifishi isaba kwinjira mu gipolisi ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda: https://police.gov.rw/uploads/tx_download/recruitment_form.pdf
Kuzuzamo amakuru asabwa,Gushyiraho ifoto ya pasiporo,Gushyiraho fotokopi y’indangamuntu,Gushyiraho fotokopi y’impamyabumenyi ya kaminuza,Gutanga icyemezo cy’imyitwarire myiza gitangwa n’inzego zibishinzwe.

Abifuza kwiyandikisha basabwa gutanga ibisabwa byose mbere y’itariki ya 17 Gicurasi 2025. Ibikoresho byose bisabwa bigomba gushyikirizwa ku biro bya Polisi by’uturere.


Icyitonderwa:
Ntugomba kwishyura amafaranga ayo ari yo yose kugira ngo wiyandikishe,
Abasaba basabwa kwitondera amakuru atangwa ku mbuga zitemewe,
Abasaba basabwa gukurikiza amabwiriza yose atangwa na Polisi y’u Rwanda.

Iki gikorwa ni amahirwe ku Banyarwanda bafite ubushake bwo gukorera igihugu binyuze mu gipolisi. Abujuje ibisabwa bose barasabwa kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo babashe kwitabira igikorwa cyo gutoranya abakandida.


Post a Comment

0 Comments