Gisagara: Abaturage bahawe inzitiramibu 58,640 mu rwego rwo gukumira Malaria #Malaria mu Rwanda #Inzitiramibu #Akarere ka Gisagara #RBC Rwanda #RICH Rwanda #Ubuzima mu Rwanda

Mu rwego rwo kurwanya indwara ya Malaria ikomeje kwibasira Akarere ka Gisagara, abaturage bahawe inzitiramibu 58,640 ku bufatanye bwa RBC, Akarere ka Gisagara, n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima (RICH).​

Ku wa 24 Mata 2025, abaturage bo mu Karere ka Gisagara bahawe inzitiramibu 58,640 mu rwego rwo gukumira indwara ya Malaria. Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Rwanda Biomedical Centre (RBC), Akarere ka Gisagara, n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima (RICH).​

Malaria ni indwara ikomeje kwibasira Akarere ka Gisagara, aho mu mwaka wa 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, habaruwe abarwayi 6,145. Iyi mibare ituma Gisagara kaza ku mwanya wa kane mu gihugu mu kugira Malaria nyinshi.​ Abaturage bahawe inzitiramibu ni abari barasigaye batazifite, barimo abashinze imiryango mishya, abahimukiye vuba, imiryango yagiye yagura uburyamo itari izifite, ndetse n’abafite izashaje.​ Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Ushinzwe Imibereho Myiza, Dusabe Denise, yavuze ko bakomeje gukaza ingamba zo gukumira Malaria zirimo gukangurira abaturage kuryama mu nzitiramibu. Yagize ati: “Kwirinda ni kare, kugeza uyu munsi nyuma yo kubona ko ikibazo cya malaria giteje inkeke muri aka karere, abantu bose bafite inzitiramibu, ahubwo icyo dukora ni ukugenzura niba zikoreshwa icyo baziherewe, kuko mu minsi ishize byagiye bigaragara ko hari abazifata ntibazimanike cyangwa bakazikoresha ibyo zitagenewe.”​ RBC, Akarere ka Gisagara, na RICH bakomeje gukorana mu gukumira Malaria. Kaneza Narcisse, umukozi wa RICH ukurikirana malaria mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko mu bihe bishize babanje guha imirenge yari izahajwe na Malaria ariko ubu bari guha abatuye aka karere bose bagaragaye ko bazikeneye, kuko ntabwo wagira roho idafite ubuzima buzima.​

Umwe mu baturage bahawe inzitiramibu wo mu kagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo, Nyirabanani Irene yavuze ko izi nzitiramibu bagiye guhita bazimanika kugira ngo birinde wa mubu ushobora kuba wabanduza Malaria.​

Abatuye mu kagari ka Nyabisagara bahawe inzitiramubu kugira ngo barusheho kwirinda Malaria yahayogoje

Gutanga inzitiramibu ni kimwe mu byiciro by’ingamba zikomeye zo gukumira Malaria mu Karere ka Gisagara. Ubufatanye bwa RBC, Akarere ka Gisagara, na RICH bugamije gukumira iyi ndwara no kurinda ubuzima bw’abaturage. Abaturage nabo basabwa gukoresha neza inzitiramibu bahawe kugira ngo barusheho kwirinda Malaria.

 


Post a Comment

0 Comments