Programme for International Student Assessment (PISA) ni igenzura mpuzamahanga rikorwa n’Umuryango w’Ubukungu n’Ubufatanye mu Iterambere (OECD), rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu masomo y’Icyongereza, Imibare, n’Ubumenyi bw’Isi. U Rwanda ruri mu bihugu byitabira iri genzura, mu rwego rwo kugereranya no kunoza ireme ry’uburezi.
Uko iterambere ry’isi rikomeza kwihuta, ibihugu biragenda bikenera uburyo bwo
kugenzura no gupima ireme ry’uburezi bifite, kugira ngo bishobore kugendana
n’impinduka z’isoko ry’umurimo n’iterambere rusange. PISA, nk’igenzura
mpuzamahanga rigamije kureba ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukemura ibibazo
bifatika mu buzima bwa buri munsi, rifasha ibihugu kumenya aho bihagaze no
gufata ingamba zo gutera imbere. Iri genzura ryahindutse igikoresho cy’ingenzi
mu gufasha leta n’abashinzwe uburezi kwiga ku ireme ry’uburezi, rigahindura
imyigire n’imyigishirize hagamijwe iterambere rirambye.
PISA ni iki? PISA (Programme for International Student Assessment) ni igenzura
rigamije gupima ubushobozi bw'abanyeshuri bafite imyaka 15, mu masomo atatu
y’ingenzi: Gusoma (Reading Literacy), Imibare (Mathematical Literacy),
n’Ubumenyi bw’Isi (Scientific Literacy). Ryatangiye mu mwaka wa 2000 rigenda
risubirwamo buri myaka itatu, rikaba rikorwa n’umuryango wa OECD (Organisation
for Economic Cooperation and Development).
PISA ntishingira ku masomo asanzwe yigwa mu mashuri, ahubwo isuzuma ubushobozi abanyeshuri bafite bwo gukoresha ubumenyi mu bibazo bifatika byo mu buzima bwa buri munsi. Ibi bifasha kumenya niba uburezi buha abanyeshuri ubushobozi bujyanye n’icyerekezo cy’iterambere.
Kumenya uko abanyeshuri babo bahagaze ugereranyije
n’abandi bo ku isi.
Kugena politiki z’uburezi zishingiye ku bimenyetso
bifatika.
Kugira uburyo bwo kwiga no kwigira ku bindi bihugu
bihagaze neza.
Mu Rwanda, PISA itanga amahirwe yo kureba aho ireme
ry’uburezi rigeze no kubona icyerekezo cyo kurinoza kurushaho. Ku rwego
mpuzamahanga, ibihugu byagiye bikoresha ibisubizo bya PISA mu kuvugurura
integanyanyigisho no kongera ubushobozi bw’abarimu.
Ibipimo n’ibigenderwaho mu igenzura rya PISA PISA isuzuma
abanyeshuri binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, hakoreshejwe ibibazo bisaba
gutekereza, gusesengura no gukemura ibibazo. Ibi bibazo ntibiba bivuye mu
masomo asanzwe, ahubwo bishingiye ku buzima busanzwe ku buryo ubushobozi
bw’umunyeshuri bugaragara mu buryo afata amakuru, ayasesengura ndetse
akayifashisha mu gufata imyanzuro.
Umusaruro wa PISA ku Rwanda n’Isi Ku
Rwanda, PISA ni uburyo bwo kwiga ku mikorere y’uburezi, ikigamijwe ni ukureba
niba abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gukoresha ibyo biga. Ibi bifasha mu
kuvugurura politiki z’uburezi, kongera imfashanyigisho, no gutegura abarimu
neza.
Ku rwego mpuzamahanga, ibisubizo bya PISA byatumye
ibihugu byinshi byemera ko ireme ry’uburezi atari ukurangiza imyaka runaka
y’ishuri gusa, ahubwo rishingira ku bushobozi bwo gukoresha ubumenyi mu
mibereho ya buri munsi.
PISA n’impinduka zishingiye ku bimenyetso Ibihugu nk’u
Buyapani, Koreya y’Epfo, Finland n’Ubushinwa, byagiye bikoresha raporo za PISA
mu kuvugurura gahunda z’uburezi. Ibi byatumye bigira aho bigeza abanyeshuri
babo, barushaho kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo
n’iterambere.
Mu Rwanda, inzego z’uburezi nka NESA (National
Examination and School Inspection Authority) zifatanya n’ibindi bigo gukusanya
amakuru ya PISA no gufata ingamba zishingiye ku bisubizo.
Kunoza imikoranire mu ishyirwa mu bikorwa rya PISA
Imikoranire hagati y’ibigo bya leta, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri ni ingenzi
mu gushyira mu bikorwa inyigisho zigamije kuzamura ireme ry’uburezi. Gushyira
imbaraga mu itegurwa ry’abarimu, imfashanyigisho zihamye, no kwifashisha
ikoranabuhanga biri mu byihutirwa.
PISA ni igikoresho cy’ingenzi ku gihugu cyifuza guteza imbere uburezi bushingiye ku bushobozi. Kuba u Rwanda rwaritabiriye iri genzura ni ikimenyetso cy’uko rugamije kunoza ireme ry’uburezi rujyanye n’isi. Gukomeza gukoresha ibisubizo bya PISA mu igenamigambi, guhindura politiki, no kunoza uburyo bw’uburezi bizafasha igihugu gutoza urubyiruko rubasha guhangana n’ibibazo by’isi y’ejo hazaza.
#PISA, #Rwanda Education, #OECD, #PISA Rwanda, #Uburezi mu Rwanda, #Ireme
ry’Uburezi, #International Student Assessment, #Reading, #Mathematics, #Science, #Gukurikirana ireme ry’uburezi, #Politiki y’Uburezi, #OECD, #Rwanda Education, #Ireme
ry’Uburezi, #NESA, #Abanyeshuri, #Amasomo y’Imibare, #Ubumenyi bw’Isi, #Gusoma, #Global Education Assessment
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru