Mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana, haravugwa inkuru ibabaje y’umwarimu ukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri yigishaga. Ibi byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 05 Gicurasi 2025, ubwo umwana yahishuriye ababyeyi be ibyabaye, bikurikirwa no kumujyana kwa muganga no gutanga ikirego ku rwego rw’ubugenzacyaha.
Umwana w’imyaka 9 wo mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, yahohotewe n’umwarimu we bikekwa ko yamusambanyije ku ishuri. Iri hohoterwa rishingiye ku gitsina ryamenyekanye ku wa 5 Gicurasi 2025, ubwo umwana yabibwiraga ababyeyi be, bahita bajya kubimenyesha RIB ya Ruhango
Ni inkuru yashegeshe abatari bake ndetse ikongera kwibutsa ko ihohoterwa
rikorerwa abana rikiri ikibazo gikomeye mu mashuri, aho bamwe mu barimu
bateshuka ku nshingano zabo bakishora mu bikorwa bigayitse bibangamira
uburenganzira bw’abana. Mu Murenge wa Boneza, hari umwarimu uri gushakishwa
n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa yigishaga ufite
imyaka icyenda y’amavuko, bikaba bivugwa ko ibi yabikoreye mu nyubako y’ishuri
ku mugoroba ubwo abandi bana bari batashye.
Amakuru y’iki gikorwa
kigayitse yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 05 Gicurasi 2025,
ubwo umwana yasangaga ababyeyi be akababwira ko yasambanyijwe n’umwarimu we.
Ababyeyi b’uyu mwana bahise bafata icyemezo cyo kumujyana ku kigo nderabuzima
cya Kayove, aho yahawe ubufasha bw’ibanze. Nyuma y’ibyo, yoherejwe ku bitaro
bya Murunda kugira ngo akorerwe ibizamini birambuye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza bwatangaje ko amakuru y’iki gikorwa yayamenye mu masaha y’ijoro rishyira saa mbili, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick. Yavuze ko uwakekwaho icyaha yahise aburirwa irengero nyuma yo kumenya ko icyaha cye cyamaze kumenyekana.
Muhizi Munyamahoro Patrick yagize ati: "Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbiri z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri". Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma y'uko abandi banyeshuri bari bamaze gutabataha mu gihe yamubeshyaga ko ari kumusubiriramo amasomo icyo etide.
Kugeza ubu, iperereza
riracyakomeje ku cyaha cyakozwe, kandi hari amakuru y’uko uwo mwarimu yaba
yaranahohoteye abandi bana b’abakobwa bigaga kuri icyo kigo, ariko ayo makuru
akomeje gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano.
Abaturage bo mu Mudugudu wa
Bweramana bavuga ko bashenguwe n’aya makuru, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi
n’umutekano zashyira imbaraga mu gukurikirana no guhana abagira uruhare mu
bikorwa nk’ibi, kuko bihungabanya umutekano w’abana ndetse bikaba intandaro yo
kubatesha amashuri.
Umwe mu babyeyi utashatse
ko izina rye ritangazwa yagize ati: "Ni akababaro gakomeye kubona umuntu
twizeraga nk’umurezi, akora ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya ubuzima bw’abana.
Ntidushobora kwihanganira ibintu nk’ibi. Turasaba ko inzego zibishinzwe zikora
iperereza ryimbitse kandi zigafata uwo mwarimu aho yaba ari hose."
Inzego z’ubuyobozi
n’iz’ubugenzacyaha zatangaje ko ikirego cyatanzwe ku wa Kabiri tariki ya 6
Gicurasi 2025 ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo
ya Ruhango. RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku byaha bikekwa kuri uwo
mwarimu ndetse barinmu mirimo yo gukusanya amakuru n’ibimenyetso bifatika.
Itangazo ryashyizwe
ahagaragara na RIB rigira riti: "Twakiriye ikirego cy’ihohoterwa
rishingiye ku gitsina rikorewe umwana w’umunyeshuri, rikekwa ko ryakozwe
n’umwarimu. RIB yatangiye iperereza ku byaha bikekwa, kandi turimo gukorana
n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage kugira ngo ukekwa afatwe ashyikirizwe
ubutabera."
Iri tangazo ryakomeje
rivuga ko RIB isaba abaturage gutanga amakuru yose bakeka ko yafasha mu gufata
uwo mwarimu, kuko n’ubufatanye bwabo ari ingenzi cyane mu rugamba rwo kurandura
ihohoterwa rikorerwa abana.
Mu gihe hakomeje
gushakishwa ukekwa, ubuyobozi bw’ishuri n’ubwo bw’umurenge bwatangaje ko
bwatangiye ibiganiro n’ababyeyi n’abana kugira ngo hatangwa ubufasha
bw’ihungabana (trauma counselling) ku bana bose bashobora kuba barahuye
n’ibibazo nk’ibi cyangwa babifitiye ubwoba.
Minisiteri y’Uburezi
(MINEDUC) n’iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na zo
zatangiye gukurikirana iki kibazo, zifite intego yo kureba niba hari icyuho mu
miyoborere y’ishuri cyaba cyaratumye ibi bishoboka.
Umuvugizi wa Minisiteri
y’Uburezi yagize ati: "Dufite gahunda yo gusura icyo kigo, ndetse no
kugenzura uko ubuyobozi bwacyo bukora, cyane cyane ku birebana n’imikoranire
hagati y’abarimu n’abana. Turashaka ko ibyo byose bigaragarira mu iperereza kugira
ngo turebe niba hari abandi bana barahuye n’ihohoterwa."
Imiryango iharanira
uburenganzira bw’abana na yo yagaragaje impungenge z’iki kibazo. Umuyobozi
w’Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bw’abana, Save the
Children Rwanda, yatangaje ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
rikorerwa abana gikwiye gufatirwa ingamba zikarishye, kuko ingaruka zacyo
zishobora kumara ubuzima bwose.
"Igihe cyose umwana
akoze mu mutekano muke, abura icyizere cyo gukomeza kwiga no kugera ku nzozi
ze. Ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’inzego za Leta bagomba
gukorera hamwe mu kurwanya ihohoterwa. Uyu mwarimu akwiye gushakishwa kugeza
afashwe agashyikirizwa ubutabera," uko niko Umuyobozi wa Save the Children
yabisobanuye.
Bamwe mu banyamategeko
batangaje ko icyaha nk’iki kidasaba imbabazi ahubwo gihanishwa ibihano
bikomeye, bityo ukaba agomba gukurikiranwa uko byagenda kose.
mu ngingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu rwanda, ivuga ko:"Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Iyo gusambanya byakorewe ku mwana urengeje imyaka 14, cyangwa byakozwe n’umurezi, umubyeyi cyangwa undi muntu wizewe, igihano kiba igifungo cya burundu."
Ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane irishingiye ku gitsina, rigomba gucika
burundu. Abarimu nk’abantu bahawe inshingano zo kurera no gutanga uburere,
ntibakwiye na rimwe kuba ba nyirabayazana b’akarengane k’abana. Ubutabera
burasabwa gukora vuba kandi bunoze kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe, abandi
bigireho. Inzego zitandukanye zigomba gukorana bya hafi kugira ngo abana bige
mu mutekano, batitinya abarimu, ahubwo bababona nk’inkingi y’uburere n’ahazaza
habo. Ikirego cyatanzwe, iperereza rirakomeje, kandi icyizere kirahari ko
ukekwaho icyaha azafatwa kandi akagezwa imbere y’ubutabera. Abana b’u Rwanda
barakwiye kubaho mu mudendezo no kwiga mu mutuzo, ari yo nshingano y’ababyeyi,
ubuyobozi, n’Igihugu muri rusange.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru