Nyuma y’imyaka irindwi adataramira mu Rwanda, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone, agiye kongera guhura n’abafana be i Kigali mu gitaramo cyitezwe kubera muri Kigali Universe ku itariki ya 25 Gicurasi 2025.
Chameleone yaherukaga mu
Rwanda mu mwaka wa 2018, ubwo yitabiraga igitaramo cyo kumurika alubumu ya DJ
Pius yitwa Iwacu. Mbere y’icyo gitaramo, yari amaze igihe adataramira mu
Rwanda kubera ibibazo bitandukanye byabayeho hagati ye n’abategura ibitaramo mu
Rwanda.
Muri 2014, by'umwihariko,
ntibyamugendekeye neza mu gitaramo yagombaga kwitabira cyabereye muri Mount
Kenya University i Kigali. Icyo gihe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Knowless
na Riderman bari bahari, ariko bose ntibigeze baririmba kubera ko igihe
cyagenwe cyari gito cyane ku bw’amategeko n’amabwiriza y’iryo joro.
Mu Kanama 2014, yongeye kugerageza
igitaramo i Kigali, ariko nacyo ntabwo cyagenze neza. Yavuye ku rubyiniro
adasoje igitaramo kubera ikibazo cy’ibikoresho by’amajwi, ibyo nawe yemeje ko
byabangamiye imikorere ye.
Nyamara, ubu Chameleone
agiye kongera kugaruka mu Rwanda mu gitaramo cyitezweho gusubiza ibihe byiza
abakunzi b’umuziki w’Akarere. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 25
Gicurasi 2025, kikaba giteguwe mu buryo bugezweho, kikazanagaragaramo n’abandi
bahanzi b’abanyempano bo mu Rwanda na Uganda.
Chameleone yagaragaje ko
yiteguye kugarura ibihe byiza mu mitima y’Abanyarwanda. Mu butumwa yanyujije ku
mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yishimiye cyane kongera gutaramira i Kigali,
kandi ko ategereje kuhabona urukundo nk’urwo yagiye ahabona mu bihe byashize.
Jose Chameleone ni umwe mu
bahanzi bubashywe mu Karere. Abanyarwanda benshi bamukunda cyane kuva mu myaka
ya za 2000, Kuba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 ni igikorwa gikomeye mu
muziki.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru