Rwanda rwatangije Ikarita y’Ikoranabuhanga Izahindura Imiyoborere y’Ubuzima bwa Buri Muturage wese

Ikoranabuhanga rishya mu kwinjiza abaturage mu buryo bw’ibarurishamibare n’idosiye z’umuntu bwite rigiye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ryitezweho guhindura uburyo abaturage n’abanyamahanga batuye mu gihugu babonaga serivisi za Leta n’iz’abikorera.

Mu kwezi kwa Kanama 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gushyira mu bikorwa Ikarita y’Indangamuntu y’Ikoranabuhanga (Digital ID). Ni imwe mu ntego ziri mu rugendo rw’impinduramatwara mu ikoranabuhanga igihugu kimazemo imyaka gishora imari n’ubushobozi aha twavuga EDPRS 1,2,NST1 na NST2.

 Ubu buryo bushya buzaha buri muturage n’umuturanyi ubarizwa mu Rwanda indangamuntu igezweho ifite ikoranabuhanga ribasha kubika amakuru yose arebana n’ubuzima bwe mu buryo bwizewe. Bizorohereza abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo iz’imari, ubuvuzi, uburezi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gihe bizagabanya umwanya n’ikiguzi byajyaga bitakara mu biro bitandukanye bya Leta.
Abayobozi ba NIDA batangaje ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi no ku ikoranabuhanga kandi igatanga icyizere cyo guca intege abashobora gukoresha inyandiko mpimbano cyangwa ubundi buriganya bushingiye ku kwinjira mu serivisi hatabayeho kumenyekana neza.

 Iyi gahunda kandi ije isanga u Rwanda rwaramaze gushyira mu bikorwa izindi gahunda za Smart Rwanda Master Plan, zirimo kwifashisha ikoranabuhanga mu burezi, mu buvuzi, mu itangwa rya serivisi z’ubuyobozi ndetse no mu bucuruzi.


Abasesenguzi bemeza ko gushyiraho indangamuntu y’ikorababuhanga ari indi ntambwe ikomeye u Rwanda rufashe mu rugendo rwo kuba igihugu cyifashisha ikoranabuhanga mu nzego zose z’ubuzima. Ibi byitezwe ko bizafungura amahirwe mashya mu bukungu ndetse no kongerera abaturage icyizere mu micungire y’amakuru yabo bwite.

 

https://teramediarwanda.blogspot.com/

Post a Comment

0 Comments