Mama Sava yasubiranye n’umukunzi babyaranye nyuma y’imyaka 12: Urukundo rwongeye gusagamba i Kigali

Umunyana Analyssa, uzwi cyane nka Mama Sava muri sinema nyarwanda, yongeye kwinjira mu rukundo n’umusore w’umunya Kenya babyaranye imfura ye mu myaka 12 ishize. Nyuma y’igihe kinini batandukanye, urukundo rwabo rwongeye gusagamba mu 2024, rugaragaza ko ibyahise bishobora kongera kubaho mu buryo bushya.


 
Mu 2013, Mama Sava n’umusore bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, ariko batandukanye nyuma yo kumutera inda. Icyo gihe, umusore yahise agaruka iwabo muri Kenya, atabonye amahirwe yo kubona umwana wabo. Ibi byabaye intandaro y’agahinda kuri Mama Sava, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cy’IGIHE. Yagize ati:“Nta kintu kinini namuvugaho rwose, njye mumenye ko ndi mu rukundo… ni we twabyaranye imfura yanjye,”  niyo magambo y’Umunyana Analyssa(Mama Sava).

 

Mu mezi ashize, uwo musore yasubiye i Kigali, aho yahuye na Mama Sava nyuma y’imyaka irenga icumi batabonana. Kuri ubu, nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, Mama Sava aryohewe n’urukundo rwe, ntasiba kugaragaza akanyamuneza n’amarangamutima y’umunezero.


Mama Sava yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo zitandukanye:
2022
: Yavugwaga mu nkuru z’urukundo nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barakoze ubukwe.
2023
: Yemeje gutandukana na Nshuti Alphonse (Alpha), bari bamaze umwaka urenga bakundana. Icyo gihe, bamwe bamushinje gutwara umugabo w’abandi, ariko we yasobanuye ko Alpha yari amaze igihe atandukanye n’umugore we.

Mu kiganiro yagiriye n'IGIHE

Uretse urukundo, Mama Sava amaze kubaka izina rikomeye muri sinema y’u Rwanda. Yatangiye gukina mu 2017, azamuka cyane binyuze muri filime Papa Sava na Seburikoko, aho yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo gukina no gusetsa.

 


Post a Comment

0 Comments