𝐀𝐌𝐀𝐉𝐘𝐄𝐏𝐅𝐎: Bamwe mu Rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango Rwiyemeje Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rufite intego yo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha abandi kuyirinda, mu rwego rwo kubaka igihugu kizira amacakubiri

Mu mateka y’u Rwanda, urubyiruko rwagize uruhare runini haba mu bihe byiza no mu bihe bibi. Mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rushya rufite ejo hazaza heza, urubyiruko rw’i Ruhango rwatangiye ibikorwa bigamije gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.


Murengezi Richard, umwe mu rubyiruko rw’i Ruhango, avuga ko yiyemeje kuba umuyoboro w'ubutumwa bwiza bwo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside."Twe nk’urubyiruko dufite inshingano zo kurwanya ikibi, cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugomba kwirinda kuyikurura no kwigisha abandi kuyirinda kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi," Richard atangaza.Ujeneza Beatrice na we ashimangira ko urugendo rwo kubaka igihugu kidafite ingengabitekerezo ya Jenoside rusaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko urubyiruko."Nk’urubyiruko, dufite imbaraga n’amahirwe yo kuba abahagarariye iterambere ry’igihugu cyacu. Icyo bisaba ni ugukomeza kwigira ku mateka, tukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tugakangurira n’abandi kuyirinda," Ujeneza avuga.Senateri Uwera Pelagie na we yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo mbi no gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge."Rubyiruko, mufite imbaraga. Nimuzikoreshe mukora ibyiza, mwirinde ibibi kandi mushishikarize abandi gukora ibyiza. Ni inshingano yacu twese gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside, cyane cyane muri iki gihe cyo Kwibuka," Senateri Uwera asaba urubyiruko.

 

Kwibuka si umuhango gusa, ahubwo ni igihe cyo kongera gusubiza amaso inyuma, twiyemeza gukomeza urugendo rwo kwirinda no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside burundu. Urubyiruko rw’i Ruhango rwatanze urugero rwiza, ariko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo uru rugamba rusigasirwe.

Ni ngombwa ko urubyiruko rw’u Rwanda rwose rukomeza guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, hagashyirwa imbaraga mu kwigisha amateka ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

 






Post a Comment

0 Comments