Mu gihe hari impungenge zishingiye ku mutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, yasabye Abarundi gutegura abana babo bakinjira igisirikare. Ibi yabigarutseho mu masengesho ngarukakwezi yateguwe n’ishyaka rye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, mu Ntara nshya ya Burunga.
Mu gihe hakomeje gukwirakwira amakuru y’impungenge ku mutekano w’akarere, by’umwihariko ku ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe M23, Reverien Ndikuriyo yagaragaje ko Abarundi badakwiye kugira ubwoba ahubwo bagomba gutegura abana babo bagashyigikira igisirikare cy’igihugu.
Ndikuriyo yatangaje ibi mu masengesho ngarukakwezi y’ishyaka #CNDD-FDD, aho
yagaragaje ko kuba Abarundi bamwe bafite abana benshi ariko nta n’umwe
woherejwe mu gisirikare cyangwa mu gipolisi ari ikibazo gikwiye kwitabwaho.
Yagize ati: “Kuki mwagira abana 10 cyangwa 8 nta n’umwe
mwohereje mu gisirikare? Mwumva mukwiye kuvuga ngo ‘Leta nizane abasirikare
baducungire umutekano’ kandi namwe mudashyigikira igisirikare cy’igihugu? Zana
umwe cyangwa babiri binjire igisirikare kugira ngo dufate neza umutekano wacu.”
Iyi mvugo ye ije mu gihe hari amakuru y’imvururu zishobora
kugira ingaruka ku mutekano w’u Burundi, kubera intambara iri kubera muri
Kongo. Ku bwa Ndikuriyo, uburyo bwiza bwo guhangana n’izi mpungenge ni
ugushyira imbere gukomeza ingabo z’igihugu binyuze mu gutegura urubyiruko
ruzazijyamo.
Yongeyeho ko igisirikare cy’igihugu gikeneye abasore
n’inkumi bashobora kurinda umutekano no gukomeza ubutwari bw’igihugu.
Ndikuriyo agarutse ku rubuga nyuma y’igihe yivuriza mu
mahanga
Iyi ni imwe mu mvugo zikomeye Ndikuriyo yongeye gutangaza nyuma y’igihe kitari
gito atagaragara mu ruhame, nyuma yo kujya kwivuriza i Dubai kubera uburwayi
bwamufashe butunguranye, aho yamaze hafi ukwezi arimo kwitabwaho n’abaganga.
Ubwo butumwa bwa Ndikuriyo buganisha ku guhamagarira
Abarundi kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo, aho asaba ko
igisirikare cyakomeza kugirwa ingabo zishingiye ku baturage.
Ariko, iki gitekerezo gishobora gukomeza gutera impaka,
cyane cyane mu gihe hari abashobora kubifata nk’agahato cyangwa kudohoka ku
mahitamo ya buri muryango mu burezi bw’abana babo. Kuri iyi ngingo, inzego
zifite umutekano mu nshingano zishobora kugira uruhare mu gusobanurira
abaturage uburyo igisirikare cy’uburundi gikora, ndetse n’akamaro ko kugira
igisirikare gikomeye.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru