Mu nama ikomeye yaberaga muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, Papa Leo XIV yongeye gusubiramo ijwi rye ridasubirwaho rihamagarira Kiliziya Gatorika kwirinda, kwamagana no guhana abihaye Imana barangwa n’imyitwarire mibi, cyane cyane ihohotera rishingiye ku gitsina n’akarengane kose k’abana n’abakristu muri rusange.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Papa Leo XIV, Umushumba wa Kilizaya Gatorika ku Isi hose, yatanze ubutumwa bukomeye bugamije gushyira iherezo ku ihohotera n’imyitwarire idakwiye mu Bayobozi b’Ekleziya, cyane cyane abapadiri n’abihaye Imana basigaye bagaragarwaho n’ibyaha bikomeye byo gukoresha abandi nabi, cyane mu buryo bw’igitsina.
Ibi yabivugiye mu nama yitabiriwe n’Abepiskopi n’Abakaridinali bagera kuri 400, barimo gutangiza Umwaka Mweranda w’Abihayimana. Papa yahamagariye Ekleziya yose gushyira imbere ubusugi n’ubwerentegerwa bifite ishingiro, bitari urwitwazo rwo kwihisha inyuma y’ubutagatifu ngo bakore amahano.
Mu ijambo ryuje ubuhanga n’ubushishozi, Papa Leo XIV yagize ati:“Uretse ubukene nyabwo, umusenyeri agomba kunyuramo ubundi bwoko bw’ubukene: ubuseribateri n’ubusugi ku bw’Ubwami bwo mu Ijuru. Si ukwiyita umuseribateri gusa, ahubwo ni ukwitoza ubusugi mu mutima no mu myifatire, kubaho nk’uko Kristu yabayeho, no kwerekana ishusho nyakuri y’akiliziya, iyera kandi ifite isuku mu banyamuryango bayo no mu bayoboye.”
Yongeyeho ko umuntu wese uri mu buyobozi bwa kiliziya agomba:"Kugaragaza ubwitonzi n’ubudakemangwa mu bijyanye n’ibishobora guteza igisebo no mu kibazo cy’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane iyo bireba abana bato, kandi agashyira imbere kubahiriza amategeko ahari."
Ni ubwa kabiri , Papa Leo XIV agarutse ku kibazo cy’ihohoterwa mu Bayobozi b’Ekleziya, ashimangira politiki ye yiswe “zero tolerance” ku bikorwa nk’ibyo.
Ku wa Gatanu ushize, tariki ya 20 Kamena 2025, mu rwandiko rwihariye yageneye umunyamakuru w’Umuperu wari mu rugamba rwo gutangaza iby’ihohoterwa rikorerwa mu Itorero ryo muri Peru, Papa yemeje ko:“Nta bwoko na bumwe bw’ihohoterwa bwihanganirwa muri Kiliziya Gatorika, yaba irishingiye ku gitsina, ku myemerere cyangwa ku buyobozi.”
Yanasabye ko hashyirwaho inzira zifatika kandi zifunguye (transparentes), kugira ngo hubakwe umuco wo gukumira ahari amahano ashoboka. Muri uwo muhango ukomeye wo gutangiza Umwaka Mweranda, Papa yasabye Abepiskopi n’Abakaridinali barenga 400 bari bateraniye i Vatikani kuba intangarugero ku bayoboke babo. Bagomba, nk’uko yabivuze, kugaragaza imico myiza, isuku y’ubuzima, gutinya Imana no gushyira imbere ubutumwa kuruta icyubahiro.
Ubutumwa bwa Papa Leo XIV buragaragaza isura nshya ashaka guha Kiliziya Gatorika: Kiliziya isukuye, inyangamugayo kandi itihanganira icyaha na kimwe gihungabanya ubuzima bw’abayoboke bayo. Mu gihe icyizere cya benshi ku buyobozi bwa gikirisitu cyari gitangiye gusibangana, Papa aragaragaza intambwe yo gusana imitima no gusigasira ubusugire bw’ubutumwa bw’Imana.
CC: africanews.comIyi nkuru ishingiye ku makuru yatangajwe na Africanews, yanditswe mu Kinyarwanda na Uwarivuze Emmanuel ku rubuga IMIHIGO NEWS.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru