Mu rwego rwo guteza imbere uburezi, impano, n’iterambere rirambye ry’urubyiruko ruri mu nkambi z’impunzi n’abandi bafite inyota yo kwihugura, imiryango ibiri ikomeye, Mondiant Initiative na KSP Rwanda, basinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gufasha abanyeshuri kubona buruse, amahugurwa yihariye, no gukomeza kwagura ubumenyi n’ubushobozi.
Kuri uyu wa 24 Kmena 2025, mu mujyi wa Kigali, ibigo bibiri by’indashyikirwa mu guteza imbere urubyiruko—Mondiant Initiative na KSP Rwanda—bahurije hamwe imbaraga binyuze mu masezerano y’imikoranire y’uburezi n’iterambere ry’impunzi n’urubyiruko ruri mu nzego z’ishoramari rishingiye ku mpano (creative industry).
Iyi mikoranire igamije kongerera abanyeshuri amahirwe yo kwiga, kubona buruse, amahugurwa yihariye mu bijyanye na filime, itangazamakuru, gufotora, graphic design, ubukerarugendo, umuziki n’ikoranabuhanga, byose binyuze mu gufatanya gutanga amahugurwa y’imyuga n’amasomo y’indimi, guhanga udushya, no kumenyereza abanyeshuri gujya ku isoko ry’umurimo.
Mondiant Initiative ni umuryango washinzwe n’impunzi, kandi uyoborwa na bo. Uha abanyeshuri b’impunzi buruse, ubufasha bwo mu mitekerereze, n’amahugurwa y’ubuyobozi. Binyuze muri iyi mikoranire, abanyeshuri ba Mondiant bazajya boherezwa kwiga amasomo yihariye muri KSP Rwanda, kugira ngo bashobore kwagura impano zabo mu buryo bunoze. “Hari abanyeshuri bafite ubushobozi, ariko badafite uburyo. Iyi mikoranire izabaha amahirwe angana n’ay’abandi mu gukabya inzozi zabo,” — Umuyobozi wa Mondiant Initiative.
KSP Rwanda ni ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga amahugurwa ku rubyiruko rwifuza kwiga ibijyanye na sinema, itangazamakuru, indimi, ifoto, ubukerarugendo, n’ubugeni. Gifite uburyo bwigisha binyuze mu buryo bwa online learning hamwe n’amasomo ya physical classes ku cyicaro cyabo kiri i Kigali.
Iri huriro ryafunguye amarembo ku banyeshuri ba Mondiant Initiative bashaka kwiga amasomo afatika kandi y’igihe kirekire. KSP Rwanda izaba ifite uruhare mu gutanga amasomo, gusuzuma ubushobozi, no gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga. “Ubumenyi bufatika ni bwo bwubaka ejo hazaza. Duhaye amahirwe impunzi n’urubyiruko ruri mu kaga kugira ngo nabo bahindure isi,” — KSP Rwanda.
Abanyeshuri ba Mondiant bazahabwa buruse zitangwa zo kwiga muri KSP Rwanda. KSP Rwanda izatanga amahugurwa afatika, uburyo bwo kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’amahugurwa ku bakozi ba Mondiant mu bijyanye no gufasha abanyeshuri mu iterambere ryabo. Hazashyirwaho gahunda zihariye zo gukurikirana intambwe abanyeshuri bateye, kunoza uburyo bigishwa, no kubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo. Amasezerano yitezweho umusaruro mu gihe cy'imyaka ibiri y'imikoranira hagati ya ksp rwanda na mondiant initiative
Iyi mikoranire igamije kubaka ejo hazaza h’urubyiruko ruri mu kaga, binyuze mu kubahugura, kubaha amahirwe angana, no kubategurira isi y’akazi. Mondiant Initiative na KSP Rwanda bari gufatanya nk’inzego zifite icyerekezo, kugira ngo bahindure ubuzima bw’abanyeshuri batari bafite uburyo bwo kwiga cyangwa gukabya inzozi zabo. “Umwana w’impunzi ntabwo agomba gufatwa nk’uwatakaje ejo hazaza, ahubwo nk’uwukwiye kugarurirwa.”
IMIHIGO NEWS
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru