Umuhanda wa Kaburimbo wa Rwempasha , Inzira y’Ubuhahirane, Iterambere n’Imibanire hagati y’u Rwanda na Uganda. #RwempashaRoad #IterambereRirambye #UbuhahiraneRwUganda

Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uhuza u Rwanda na Uganda binyuze ku mupaka wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare igeze kuri 20%. Ni umuhanda wa kilometero 18.5, utegerejweho impinduka nini ku bukungu, imibereho n’imibanire y’abaturage bo mu Turere twombi. Biteganyijwe ko uzuzura muri Gicurasi 2026.

Mu murongo wa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere binyuze muri NST1 na NST2 (National Strategy for Transformation), imishinga y’ibikorwaremezo bikomeye ikomeje gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu. Umuhanda wa kaburimbo uhuza u Rwanda na Uganda unyuze Rwempasha, ni umwe mu mishinga ifite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abaturage, gufungura imipaka no kuzamura ubukungu.

Uyu muhanda, ureshya na kilometero 18.5, witezweho kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’imihanda idatunganye cyakunze kubangamira ubuhahirane bwambukiranya imipaka. Uzakorwa ku ngengo y’imari ingana na 3,055,555,940 Frw, ukazamara imyaka ibiri, aho biteganyijwe ko uzarangira mu kwezi kwa Gicurasi 2026.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyagatare agaragaza ko imirimo yo kubaka uyu muhanda ugeze kuri 20%. Inyigo, gusiza no gutegura umuhanda biri gukorwa mu buryo butanga icyizere ku baturage ko ibibazo by’itinda ry’ingendo n’igiciro cyo gutwara ibicuruzwa bigiye kuba amateka.

Mu Murenge wa Rwempasha, abaturage bafite ibyishimo by’iterambere bari barateze amaso igihe kirekire. Imihanda y’ibitaka yabaga imbogamizi ikomeye cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho imodoka zahamagarwaga imirwano, abana bagatinda ku mashuri, ndetse n’abarwayi ntibabone uko bajyanwa kwa muganga ku gihe.

Mukandoli Seraphine, utuye mu Mudugudu wa Kagarama, yagize ati: “Byabaye nk’inzozi! Ubu twumva dufite icyizere ko hari ibihe bishya by’iterambere. Umuhanda uzatugeza vuba ku isoko, ku mashuri, ku mavuriro ndetse n’ahandi hantu henshi twajyaga tugeraho biduhenze cyangwa tukahagera dutinze.”
Abaturage benshi bagaragaza ko uyu muhanda uzabafasha gutunganya ubuhinzi neza kuko ubwikorezi bw’umusaruro uzaba bworoshye. Ibi bikazatuma n’ibiciro by’imboga, imbuto, amata n’ibindi biva mu gace byiyongera kuko bizaba bigera ku masoko atandukanye mu gihe gito.

Ku ruhande rwa Uganda, cyane cyane mu Karere ka Ntungamo gaherereye hafi y’umupaka wa Rwempasha, abaturiye uyu muhanda bavuga ko nabo bazungukira cyane ku nyungu z’uyu mushinga.

Ntakirutimana Breath, umwe mu batuye Ntungamo yagize ati:“Twahoranaga ibibazo byo kubura uko tugera mu Rwanda kubera imihanda yangiritse. Noneho turumva tuzajya tugera mu Rwanda ku gihe, tugacuruza, tugasura inshuti n’imiryango, ndetse bigatuma habaho ubusabane nyabwo n’ubuhahirane bwimbitse.”

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabitangaje, uyu muhanda uzagira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu. Yagize ati:“Ni umuhanda uhuza ubucuruzi, ubukerarugendo, n’imibanire hagati y’u Rwanda na Uganda. Uzoroshya ubuhahirane, utume ibicuruzwa birimo ibikomoka ku buhinzi bigera ku masoko menshi, kandi mu buryo bwihuse.”

Ubukerarugendo nabwo bwitezweho kungukira kuri uyu muhanda, kuko utanga inzira nyabagendwa ku bantu baturutse Uganda bajya gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda, nko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Abakerarugendo bazaba bafite uburyo bworoshye bwo kugera mu Rwanda, bikazamura amadovize n’ishoramari.

Uretse ubucuruzi n’iterambere, umuhanda wa Rwempasha ushobora no gufasha mu kurushaho gukaza umutekano ku mupaka, gukumira ibiyobyabwenge n’ubucuruzi butemewe. Kubaka umuhanda mwiza ni n’uburyo bwo gukuraho icyuho cyakoreshwaga n’abanyabyaha bambukiranyaga imipaka.

Uyu muhanda uzanongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda mu rwego rw’imibanire, ubucuruzi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’uturere duhana imbibi.
Umushinga w’uyu muhanda ni igice cy’ingenzi cy’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya NST II, ishingiye ku nkingi eshatu zirimo iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Kugira ngo igihugu kigere ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), hakenewe ko ibikorwaremezo nk’ibi byihutishwa, bikagera no mu bice by’icyaro nk’uko bigaragara i Rwempasha.


Umuhanda wa kaburimbo uhuza u Rwanda na Uganda unyuze Rwempasha ni igisubizo kirambye ku buzima n’ubukungu bw’abaturage b’impande zombi z’umupaka. Uretse kugabanya ibihe by’ingendo, uzazamura ubuhahirane, utange isura nshya y’iterambere n’ubusabane mu karere. Kuba imirimo igeze kuri 20% ni intambwe ikomeye y’icyizere. Abaturage barasabwa gukomeza kugira uruhare mu gukurikirana imigendekere y’uyu mushinga, gufata neza ibikorwa by’iterambere n’ubufatanye n’abayobozi babo kugira ngo igihe ntikirenge ndetse n’ubuziranenge bwubahirizwe.

Uyu muhanda si umuhanda gusa — ni inzira y’ubuzima, amahirwe, ejo hazaza heza n’umurage w’iterambere rizira guhezwa n’akarengane k’imihanda mibi.

Source: MUHAZIYACU


Post a Comment

0 Comments