Ngoma: Ingengo y’Imari ya Miliyari 32 Frw yemejwe ku mwaka wa 2025-2026, ibikorwa by’iterambere nk’imihanda n’amashanyarazi ni byo byihutirwa

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari zisaga 32 Frw mu mwaka wa 2025-2026, izibanda ku mishinga y’iterambere igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma iherutse guterana, hemejwe ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026 ingana na 32,326,326,929 Frw. Ni amafaranga azashorwa cyane mu bikorwa by’iterambere birimo kubaka imihanda, kwagura ibikorwaremezo by’ubuzima, amashanyarazi, uburezi n’umuco.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko iyi ngengo y’imari izibanda ku bice bibiri by’ingenzi birimo ibikorwa bisanzwe n’iby’iterambere mu mirenge yose uko ari cumi n'ine igize akarere ka ngoma(14):
1.Jarama, 2.Mutenderi, 3.Gashanda, 4.Karembo, 5.Kazo, 6.Kibungo, 7.Mugesera, 8.Murama, 9.Remera, 10.Rukira, 11.Rukumberi, 12.Rurenge, 13.Sake, 14.Zaza.

Yagize ati:“Hemejwe miliyari 32 na miliyoni 32 n’andi arengaho, akaba ari amafaranga akubiye mu bice bibiri nk’uko ingengo y’imari ya Leta iteye: hari igice cy’ibikorwa by’iterambere ndetse n’igice cy’ingengo isanzwe ikubiyemo imishahara, imirimo rusange n’ibindi.”

Muri ibyo bikorwa by’iterambere, harimo kubaka umuhanda wa Gahushyi-Nyaruvumu uherereye mu Murenge wa Rukira no gukomeza umuhanda wa Vundika-Vivante, byose bigamije kwagura umujyi w’Akarere ka Ngoma no koroshya ubuhahirane.

Ikindi ni uko iyi ngengo y’imari izifashishwa mu kubaka no kwagura ibikorwaremezo by’ubuzima birimo ikigo nderabuzima cya Rubona, ndetse no mu burezi aho hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri n’inkuta zifasha mu kurinda umutekano w’abanyeshuri.

Muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, harimo kandi no gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage batuye mu bice bitaragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose y'akarere ka Ngoma cyane cyane imirenge ihana imbi n'Uburundi nka: Mutenderi,KazoGashanda,Sake na Jarama.

Ibyiciro by’ingenzi bizahabwa ingengo y’imari ni ibi bikurikira:
Uburezi mu ngengo y'imari y'umwaka utaha hateganyijwe ko hazakoreshwa ayagera kuri 17,597,120,340 Frw, mu buzima hazakoreshwa ayangana na 4,218,436,953 Frw, mu rubyiruko, siporo n’umuco hazakoreshwa ayangana na 1,553,767,969 Frw

Aya mafaranga azafasha mu guteza imbere gahunda zihariye zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, guharanira ubuzima buzira umuze n’iterambere ry’urubyiruko binyuze mu mikino n’umuco.

Iyi ngengo y’imari yemejwe mu gihe Akarere ka Ngoma gafite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa by’iterambere rirambye. Inzego zose zitegerejweho ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga kugira ngo izi miliyari zizagirire abaturage akamaro kagaragara mu buzima bwabo bwa buri munsi.


imihigonews

Post a Comment

0 Comments