Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yongeye kwitaba Urukiko Rukuru rwa Nyanza ku wa 25 Kamena 2025, yisobanura ku bijyanye n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke ashinjwa n’ubushinjacyaha.

Urubanza rwa Karasira Aimable rukomeje gukurikirwa n’abantu benshi kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho. Muri uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, Karasira yagaragaje uburyo amafaranga ye yagiye ayabona, yibanda ku bikorwa bye bya YouTube, ubufasha yahawe na diaspora ndetse n’umutungo yasigiwe n’ababyeyi be.

Mu iburanisha ryo ku wa 25 Kamena 2025, abunganira Karasira basabye ko atakomeza kuburanishwa ku byaha byo kudasobanura umutungo n’iyezandonke, bavuga ko bitigeze bivugwa mu ibazwa rye ry’ibanze. Ariko urukiko rwabibukije ko ku wa 3 Kamena 2021, Karasira yabajijwe ku bijyanye n’amafaranga ye, bityo urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo dosiye yatangiye idafite icyaha cy’iyezandonke, bwemerewe kuyivugurura mu gihe rubanza rugikomeje. Bwasabye ko iburanisha rikomeza hatabayeho gutinza imanza kubera impamvu zidafite ishingiro.

Mu kwisobanura kwe, Karasira yavuze ko amafaranga ari kuri konti zitandukanye harimo izo mu Rwanda no hanze, harimo Amadolari ya Amerika, Amafaranga y’u Rwanda ndetse n’Amayero, yayabonye binyuze mu bikorwa bye byo ku rubuga rwa YouTube aho yakoreraga ibiganiro binyuranye."Nemera ko hari amafaranga yavuye mu biganiro nakoze, nahembwaga na Google binyuze kuri shene yanjye ya YouTube. Nerekanye ibisobanuro bifatika by’aho amafaranga yaturutse, . Yasobanuye ko kuva mu Ukwakira 2019, YouTube ye yatangiye gukorana na Google Ireland kandi yinjiza amafaranga binyuze mu kwamamaza. Yagize ati: "Shene yanjye ifite abarenga ibihumbi 60 bayikurikira, ifite video 244 zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni umunani."

Ku bijyanye na miliyoni zisaga 3 Frw zasanzwe iwe mu rugo, Karasira yasobanuye ko yazikuye kuri konti ye abikuje ku bushake bwo kwegera amafaranga mu bihe bya Covid-19 kugira ngo abone uko agura ibyo akeneye by’ingenzi, kubera impungenge z’icyorezo.

Yavuze kandi ko hari umutungo yasigiwe n’ababyeyi be, harimo amazu abiri i Kigali, imwe ikodeshwa amafaranga ibihumbi 300 Frw ku kwezi, indi ibihumbi 50 Frw, ndetse n’imirima isarurwamo amafaranga. "Ababyeyi banjye bombi bakoraga muri Leta; papa yari umukozi mu buhinzi (agronome) naho mama akorera mu isanduku y’ubwiteganyirize, baransigiye ibyo bimfasha kubaho," yasobanuye ko Ku bijyanye na miliyoni 11 Frw zagaragaye kuri konti ye ya MoMo, Karasira yavuze ko zaturutse muri ‘World Remit’ zoherejwe n’abantu bamuteye inkunga barimo Mutabaruka Peter, umupasiteri wamugiriye impuhwe ubwo yari amaze kwirukanwa mu kazi mu 2020. Yasobanuye ko hashyizweho urubuga rwa ‘GoFundMe’ aho abantu bo mu mahanga bamuteye inkunga imufasha mu mibereho, banamwemerera umushahara w’akazi ka buri kwezi ungana n’ibihumbi 950 Frw. "Hari abantu bandwanyeho nyuma yo kwirukanwa, bantegurira uburyo bwo kubaho no kwita kuri murumuna wanjye urwaye," Karasira yabisobanuye atyo.

Uretse ibyaha byerekeranye n’umutungo, Karasira akurikiranyweho no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya no kuyigiramo uruhare mu buryo bw’imvugo, gukwirakwiza ibihuha, hamwe n’amagambo ashobora guteza amacakubiri mu banyarwanda.

Iburanishwa rya Karasira rizakomeza ku wa 08 Nyakanga 2025, aho biteganyijwe ko hazakomeza kumvwa ibisobanuro bye no kwemeza niba hari ibimenyetso bifatika byo kumuhamya ibyaha. Kugeza ubu, aracyagaragaza ko umutungo we wari uzwi kandi ufite inkomoko isobanutse, cyane cyane ibikomoka kuri YouTube, impano z’abamushyigikiye ndetse n’ibyavuye ku muryango we.



IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments