Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi uri mu mirenge y’ibanze yibasirwa na malariya mu Rwanda, aho ikigo nderabuzima cya Ndama cyakira abarwayi barenga 1000 mu mezi atatu ashize. Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byo muri Karangazi rwahuguwe mu bukangurambaga burimo ibiganiro n’irushanwa ry’umupira w’amaguru, hagamijwe kubashishikariza gufata iya mbere mu kurwanya malariya.
Malariya ikomeje kwibasira abaturage benshi mu Rwanda, cyane cyane mu ntara y’uburasirazuba no mu turere two mu majyaruguru y’igihugu. Akarere ka Nyagatare kari mu turere twazahajwe na malariya, aho muri raporo ya 2025 y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kari ku mwanya wa 6 mu turere tw’ibanze dufite ikibazo gikomeye. Umurenge wa Karangazi muri ako karere, washyizwe ku mwanya wa kabiri mu mirenge yibasirwa cyane na malariya.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo gikomeye, tariki ya 27 Kamena 2025, muri Karangazi habereye igikorwa cy’ubukangurambaga cyo kurwanya malariya cyateguwe n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta. Iki gikorwa cyahurije hamwe abanyeshuri b’ibigo by’amashuri bitandukanye byo muri uwo murenge, hagamijwe kubahugura ku ngaruka za malariya, uburyo bwo kuyirinda no gukumira ikwirakwira ryayo.
Madamu Murekatete Juliet, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, yavuze ko umurenge wa Karangazi ufite ikibazo gikomeye cyane cya malariya. Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na RBC bwagaragaje ko ikigo nderabuzima cya Ndama muri Karangazi cyakira abarwayi barenga 1000 mu mezi atatu gusa.
Yagize ati:“Uyu murenge wa Karangazi uri ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu mirenge yazahajwe na malariya. Twasanze ikigo nderabuzima cya Ndama cyakira abarwayi benshi cyane, niyo mpamvu twahisemo gufata ingamba zihuse.”
Madamu Murekatete yakomeje asobanura ko nyuma y’ubu bushakashatsi hafashwe ingamba zirimo guhugura abanyabuzima no gukomeza ubukangurambaga buciye mu ngo mu tugari twa Ndama, Nyamirama, na Nyagashanga.
Ati:“Twafashe abanyabuzima turabahugura hanyuma duca kuri buri rugo mu tugari dutatu kugira ngo dukomeze turwanye malariya. Ubu ubu bukangurambaga bwageze no ku rubyiruko kugira ngo bamenye ko malariya ishobora kuba mu bigega bidafunze, ibikoresho bishaje, ibidendezi by’amazi n’ahandi.”
Ku itariki ya 27 Kamena 2025, mu mudugudu wa Ndama, habereye igikorwa cy’ubukangurambaga cyibanze ku rubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Karangazi. Iki gikorwa cyari kigamije gusobanurira abanyeshuri ububi bwa malariya, ingaruka zayo, n’ingamba zo kuyirinda.
Urubyiruko rwahuguwe ku buryo bwo kwirinda malariya, harimo kwirinda no guhashya ahantu hose hashobora kuba indiri y’imibu nk’ibigega bidafunze, ibikoresho byangiritse byashyizwe ku butaka, amazi y’imvura adakozweho isuku n’ahandi.
Umutoniwase Phionah, umunyeshuri witabiriye iki gikorwa, yavuze ko yishimiye uburyo babonye ubumenyi bushya n’ubwo bari basanzwe bazi ko malariya yirindwa kurara mu nzitiramibu.
Yagize ati:“Ni byiza cyane ko tuganirijwe ku bubi n’ingaruka za malariya mbere y’uko tujya mu biruhuko. Nubwo tugiye mu ngo zacu, tugomba gufata iya mbere mu gukumira iyi ndwara. Tuzarara mu nzitiramibu zikozwe neza kandi zifite umuti, tunagira isuku aho dutuye.”
Mu gihe cy’iki gikorwa, habaye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu murenge wa Karangazi. Ikipe ya Akagera High School yatsinze ikipe ya Karangazi Secondary School (Akanyeri) ku mukino wa nyuma, yegukana igikombe.
N’ubwo intego y’irushanwa atari ugutsindira gusa, ryagize uruhare rukomeye mu gushimangira ubutumwa bwo kwirinda malariya no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bukangurambaga.
Kwizera David, umuyobozi wa Akagera High School, yavuze ko ubu buryo bwo kwigisha abanyeshuri bukoresheje imikino ari ingirakamaro kuko butuma ubutumwa bwumvwa neza kandi bugakora ku mutima.
Yagize ati:“Ubu ni uburyo bwiza bwo guhuza imyidagaduro n’uburezi. Abanyeshuri barushijeho kumva ububi bwa malariya n’uko bayirinda, kandi ubu biteguye gufata iya mbere mu rugamba rwo kuyirwanya.”
Piere Amide, umukozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ryateguye ubu bukangurambaga, yavuze ko bahisemo gukorera mu bigo by’amashuri kuko urubyiruko rufite ubushobozi bwo gutambutsa ubutumwa mu miryango yabo.
Ati:“Twashyizeho gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Kurwanya Malariya Bihere kuri Njye’ kuko twizera ko ubutumwa dutanga buzagira ingaruka nziza. Urubyiruko rurashishikarizwa kumenya neza ahantu malariya ibarizwa no kubwira imiryango yabo kugira ngo bafatanye mu kuyirwanya.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa 6 mu turere twazahajwe cyane na malariya mu Rwanda. Ibi bisaba ko hafatwa ingamba zihamye kandi zihuse zo guhangana n’iki cyorezo.
Ubuyobozi bw’akarere bwa Nyagatare bwasabye ubufatanye bw’inzego zose mu gukumira no gukumira malariya, hibandwa ku bukangurambaga no gukangurira abaturage kugira uruhare rufatika.
Malariya ni ikibazo gikomeye gihangayikishije imibereho myiza y’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, by’umwihariko mu murenge wa Karangazi uri ku isonga mu mirenge yibasirwa n’iyi ndwara. Gahunda yo guhugura urubyiruko rwo mu mashuri no kubakangurira kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya malariya ni intambwe ikomeye mu kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Uru rubyiruko, hamwe n’ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, abayobozi b’akarere, n’imiryango itari iya Leta, bigaragaza icyizere ko hazabaho impinduka nziza mu guhangana n’iki cyorezo. Ni ngombwa ko ubukangurambaga nk’ubu bukomeza no mu bindi bice by’akarere kugira ngo haboneke umusaruro urambye mu kurwanya malariya no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
#Nyagatare #Karangazi #KurwanyaMalariya #UbuzimaBwiza #RBCRwanda #Urubyiruko
cc: realrwanda.rw
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru