Ikibuga ca Stade Intwari mu Burundi cyemejwe na FIFA na CAF kugira gishobore kwakira mikino mpuzamakungu, aho kigiye kuvugururwa kugira ngo gitegure kwakira umukino w'igihugu cy'abataengeje imyaka 23 cyari cyarapanzwe ko kizakinirwa ku kibuga Ingoma giherereye i Gitega.
Iyi nkuru tuyikesha Bwana Réverien Ndikuriyo, Umuyobozi w'ishyirahamwe rishyizwe umupira w'amaguru mu burund, ati: " Ishyirahamwe ry'imikino ku isi FIFA hamwe na CAF batangaje ko Stade Intwari Bujumbura mu burundi yujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga mu mupira w'amaguru ku isi.
Uyu muyobozi yavuze ko hari ibikorwa by’ingenzi bigomba gukosorwa mu kibuga nde no hanze yacyo, birimo kongera imbago zikibuga no gushyiraho ibikoresho bijanye n’umutekano n’itumanaho, ku buryo FIFA na CAF bashobora kwemera ko ibisabwa birangiye ibi bizasuzumwa mbwakabiri ikibuga kibone kwemerwa, amakuru ducyesha bimwe mu bitangazamakuru bi korera mu burundi bivuga ibyakozwe ko ibyakozwe aribyo byinshi bingana na 88,45 %
FIFA yasabye ko umukino mpuzamahanga wabatarengeje imyaka 23 wo mu Burundi wakinirwa kuri iki kibuga cy'itiriwe intwali, uzaba ku wa 1 Nyakanga 2025, Uburundi buzakira The Cong Vietel yo mu gihugu cya Vietnam.
Uyu mukino wa gicuti wari utegerezwa kuba kuri Stade Ingoma i Gitega, ariko FIFA yifuje ko wabera ku kibuga Intwari kugira hafatwe ingingo zo kwagura ikibuga mu buryo burambywe.
Réverien Ndikuriyo yavuze ko hasigaye gusa kwagura,gushyiraho camerab zo mu kibuga,guiga intebe no kumanika televiziyo kinini (écran géant) yerekana iminota n'uko ibitego bitsindwa.
Ibindi bikorwa biri imbere ni ugushyiraho kamera z’umutekano mu mpande zose z’ikibuga kugira bagumane amafoto meza kandi bifashwe mu mutekano w’abakina n’abakunzi b’umupira.
Réverien Ndikuriyo yanamenyesheje ko imiki y’imipira y’amaguru Aigle Noir hamwe na Flambeau du Centre izakira imikino yabo ya CAF kuri Stade Intwari, aho abafana b’umupira bo mu Burundi basabwe kwitabira no gushyigikira ayo makipe.
Iki gikorwa cyo kuvugurura Stade Intwari kirerekana ubushake bwa FIFA na CAF mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Burundi no kwagura ubushobozi bw’ibibuga byo kwakira inkino mpuzamahanga mu karere ka afurika y'uburasirazuba.
Réverien Ndikuriyo asaba abafana bose kuza gushyigikira amakipe y’igihugu no kwifatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru mu gihugu.
imihigonews
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru