Umuhango wo Gusezera Papa Francis I, Ibirori by’Ubuzima bw’Urukundo n’ubushake mu gusabira isi Amahoro. #Papa Francis #Vatican 2025 #Kardinali Giovanni Battista Re #Ubuzima bwa Papa Francis

Kuri uyu Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, imbaga y’abantu ibihumbi n’ibihumbi yateraniye i Vatican mu muhango wo gusezera Papa Francis I, wapfuye afite imyaka 88. Misa yo kumusezeraho yayobowe na Kardinali Giovanni Battista Re, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abakardinali, aho yashimangiye ko Papa Francis I yari umuntu wihariye mu rukundo, ubwitange, no gufasaha abakene.

Misa yabereye muri Kiliziya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, yitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 250, barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za guverinoma, n’abaturage basanzwe baturutse impande zose z’isi. Uyu muhango wagaragaje uburyo Papa Francis I yari umuntu wihariye mu rukundo no gukorera mu kuri ndetse no kuba hafi yarubanda, by’umwihariko abakene n’abatagira kivurira.

Misa yo gusezera bwanyuma kuri Papa Francis I yatangiye saa yine za mu gitondo, iyoborwa na Kardinali Giovanni Battista Re. Yashimangiye ko Papa Francis I yari umuntu wihariye mu rukundo no gukorera mu kuri ndetse no kuba hafi yarubanda, by’umwihariko abakene n’abatagira kivurira.

 Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy. Ibi byagaragaje uburyo Papa Francis I yari umuntu wubashywe ku isi hose.

 Mu ijambo rye rya nyuma, Papa Francis I yasabye ko ububabare bwe bwahabwa igisobanuro cy’amahoro ku isi no gushyira hamwe kw’abantu bose. Yagaragaje ko yifuza ko isi yabaho mu mahoro, abantu bakabana mu rukundo n’ubwumvikane. Papa Francis I  azibukwa nk’umuntu wihariye mu gukunda abantu, gufasha abakene, no guharanira amahoro ku isi. Yashyize imbere impuhwe, ubufatanye, n’ubwiyoroshye mu buyobozi bwe, agaharanira ko Kiliziya iba imwe hafi y’abantu bose, by’umwihariko abari mu kaga.  Papa Francis I yasabye ko atazashyingurwa mu buryo bw’icyubahiro gikabije, ahubwo yazashyingurwa mu buryo bworoheje, hagashyirwa ijambo rimwe gusa ku mva ye: "Franciscus". Ibi byagaragaje uburyo yashyize imbere ubwiyoroshye n’ubwitange mu buzima bwe.


Umuhango wo gusezera ku Papa Francis I wagaragaje uburyo yari umuntu wihariye mu rukundo, ubwitange, no gufasha abakene. Yabaye intangarugero mu gushyira imbere impuhwe, ubufatanye, n’ubwiyoroshye, agaharanira ko Kiliziya iba imwe kandi hafi y’abantu bose. Umurage we uzahora wibukwa, kandi azahora ari icyitegererezo ku bayobozi b’isi bose.

 


Post a Comment

0 Comments