Icyizere gishya mu biganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka irenga itatu, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine nta mananiza abayeho. Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro yagiranye n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, aho Kremlin yemeje ko u Burusiya bushishikajwe no gusubukura ibiganiro n’uruhande rwa Ukraine.
STEVEN WITKOFF
N’ubwo u Burusiya bwagaragaje ubushake bwo kuganira, hari impungenge ku ruhande rwa Ukraine. Perezida Zelenskyy yagaragaje ko Putin ashobora kuba adashaka ko intambara ihagarara, ahubwo akoresha ibiganiro nk’uburyo bwo gutinza amahoro. Yagize ati: “Putin akunda gukoresha uburyo bwo gutinza ibintu, avuga ko yiteguye kuganira ariko agashyiraho ibisabwa byinshi bituma ibiganiro bidatera imbere.” Ku rundi ruhande, Perezida Trump yagaragaje ubushake bwo kuba umuhuza hagati y’impande zombi, avuga ko afite ubushobozi bwo kugera ku masezerano y’amahoro. Yagize ati: “Nizeye ko nshobora kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.”
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru