UBURUNDI BWONGEREYE UMUBARE W’INTARA ZA GISIRIKARE AHO KUBA 4 ZIBA 5

Guverinoma y’Uburundi yemeje ko ihindurwa ry’itegeko rigena imiterere y’intara za gisirikare, aho zizava kuri enye(4) zikaba eshanu(5), mu rwego rwo kunoza imiyoborere y’ingabo hisunzwe imbibe nshya z’ubuyobozi bw’igihugu. Inama Nshikiranganji y’Uburundi yemeje ku wa Gatatu itegeko rishya rigamije guhindura imiterere y’intara za gisirikare. Iri tegeko ryitezweho gufasha mu kurushaho kwegereza abaturage umutekano no kunoza igenamigambi rya gisirikare rihuye n’imbonerahamwe nshya y’intara, amakomini n’imitumba.
Nk’uko byatangajwe na Jérôme Niyonzima, umuvugizi wa Leta y’Uburundi, guhindura iyi miterere bigamije “gutunganya neza uburere bwa gisirikare no kuhashyira ibyicaro by’uturere (Quartiers Généraux)” bijyanye n’imbonerahamwe nshya y’igihugu. Ubusanzwe, Uburundi bwari bufite intara za gisirikare enye (Divisions d’Infanterie), buri imwe igizwe n’intara zitandukanye: • 1ère Division d’Infanterie: Bujumbura Mairie, Bujumbura, Muramvya, Cibitoke na Bubanza, ifite icyicaro i Bujumbura. • 2ème Division d’Infanterie: Gitega, Ruyigi, Karusi, Cankuzo, Mwaro icyicaro i Gitega. • 3ème Division d’Infanterie: Kayanza, Ngozi, Muyinga, Kirundo icyicaro i Muyinga. • 4ème Division d’Infanterie: Rumonge, Makamba, Bururi, Rutana icyicaro i Makamba. Icyerekezo gishya: Division ya Gatanu N’ubwo inzego zibishinzwe zitaratangaza uko intara zizagabanwa muri division nshya ya gatanu, iyi nteguro nshya y’itegeko ni igisubizo ku bibazo by’imiyoborere n’umutekano byagiye bigaragara mu bice bitandukanye. Abasesenguzi bavuga ko kongera division bishobora gufasha mu gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano mu buryo burushijeho kuba bwihariye. Iki cyemezo kije mu gihe Uburundi buri mu rugendo rwo kwimakaza umutekano urambye, kongera ubushobozi bw’ingabo no kwegereza serivisi z’umutekano abaturage. Guverinoma ishimangira ko ari intambwe isobanutse igamije guhindura uburyo igisirikare gikora no kugikora mu buryo bwihuse kandi bugendanye n’igihe.
Iri hinduka mu ndinganizo y’intara za gisirikare mu Burundi ni ikimenyetso cy’uko igihugu kiri gukomeza inzira yo kunoza imiyoborere y’umutekano no guhuza imirimo y’ingabo n’imbibe nshya z’ubuyobozi. N’ubwo ibisobanuro birambuye kuri division nshya ya gatanu bitaratangazwa, igitekerezo cyayo cyakiranywe ubwuzu nk’intambwe igana ku mutekano uhamye n’imikorere myiza y’inzego z’umutekano mu gihugu.

Post a Comment

0 Comments