UBUSHINWA: Perezida Xi Jinping Yirukanye Gen. He Weidong ku Mpamvu Zifitanye Isano na Ruswa

Mu rugamba rukomeye rwo kurwanya ruswa, Perezida Xi Jinping yongeye gufata icyemezo gikakaye, yirukana Jenerali He Weidong wari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Bushinwa n’umunyamabanga ukomeye w’ishyaka rya gikomunisti.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ukomeje kwesa imihigo mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu nzego z’ubuyobozi, yirukanye Jenerali He Weidong wari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya gisirikare y’igihugu. Uyu mugabo wari ufite ijambo rikomeye mu ishyaka rya gikomunisti ndetse no mu gisirikare cy’u Bushinwa, bivugwa ko yamaze igihe akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa, byanatumye atagaragara mu ruhame mu minsi ishize.
Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa
Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping yirikanye Minisitiri we kubera ikibazo cya Ruswa
Amakuru yaturutse mu binyamakuru mpuzamahanga birimo The Financial Times agaragaza ko iyirukanwa rya Gen. He Weidong ryabaye mu ibanga mu byumweru bishize, Gen. He Weidong wari umwe mu bayobozi b’ingenzi mu Komisiyo ya Gisirikare y’u Bushinwa, yirukanywe na Perezida Xi Jinping kubera ibirego bya ruswa mu ngabo z’u Bushinwa. Ni nyuma y’igihe kitari gito yari amaze atagaragara mu ruhame. Hari amakuru yizewe avuga ko yari akurikiranyweho ibyaha bikomeye bya ruswa ndetse n’imikoreshereze mibi y’ububasha yari afite mu nzego z’umutekano. Gen. He Weidong yari umwe mu basirikare b’ingirakamaro mu rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Bushinwa. Yari n’umwe mu bayobozi b’ingirakamaro muri Komisiyo ya gisirikare, aho yari afatanya n’abandi bayobozi bakuru kuyobora no gucunga ibikorwa bya gisirikare by’igihugu. Iri rirukanwa rije rikurikiye irindi ryabaye mu mezi atandatu ashize, ubwo Xi Jinping yirukanaga Admiral Miao Hua, undi musirikare mukuru wahoze ari muri komisiyo ya gisirikare, nawe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Ibi byose bigaragaza ko Perezida Xi Jinping atazuyaza mu guhana abayobozi bose bagaragaweho gukoresha nabi ububasha bafite. Kuva yagera ku butegetsi mu 2012, Xi Jinping yahinduye urugamba rwo kurwanya ruswa ku isonga y’ibikorwa bye bya politiki, aho amaze kwirukana abayobozi benshi bo mu nzego zitandukanye harimo abasirikare, abacamanza, abayobozi b’amasosiyete ya Leta n’abandi benshi. Ibi bikorwa byamuhesheje isura y’umuyobozi udatinya gufata ibyemezo bikomeye ariko bikanamuhangisha bamwe mu bayobozi bo hejuru. Nubwo bimeze bityo, hari abavuga ko uru rugamba rwo kurwanya ruswa rukoreshwa na Xi Jinping nk’intwaro yo kwikiza abatavuga rumwe nawe cyangwa abamukeka ubutegetsi, cyane ko abenshi mu birukanwa ari abo bitwaga ko bafite ijambo rikomeye mu ishyaka no mu buyobozi bw’ingabo.
Iyirukanwa rya Jenerali He Weidong ryongeye kugaragaza ko Perezida Xi Jinping afite umugambi ukomeye wo guhashya ruswa mu nzego z’ubutegetsi bw’u Bushinwa, cyane cyane mu gisirikare. Uru rugamba rurakomeje, kandi amajwi akomeza gutandukana hagati y’ababibona nk’isuku y’inzego, n’ababifata nk’uburyo bwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Gusa, icyagaragara ni uko ruswa ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Bushinwa, kandi Xi Jinping asa n’uwiyemeje kutayihanganira na gato.

Post a Comment

0 Comments