Polisi yo Mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma yataye muri yombi abantu 11 bakurikiranyweho kwica ROVIZASI Divine, umukobwa w’imyaka 15 wigaga kuri GS Gahurire mu Karere ka Ngoma. Haracyakorwa iperereza ku rupfu rwe.
Abantu 11 Batawe Muri Yombi Bacyekwaho Kwica Umwana w’Umukobwa w’Imyaka 15 Ngoma, .
kuwa 11 Mata 2025 Mu murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, habaye igikorwa cy’iperereza gikomeye nyuma y’uko hamenyekanye iyi inkuru ibabaje y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15, witwa ROVIZASI Divine, wari umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Gahurire.
Uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana mu buryo bukomeje kwibazwaho, aho abantu 11 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kazo, aho bari gukorwaho iperereza.

Nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano, kuri kuwa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, saa cyenda z’amanywa (15h00), se wa Divine yamwohereje kujya gushaka ubwatsi bw’inka hafi y’iwabo, kugira ngo asigare ku rugo yitegura kujya gusenga. Nyuma y’amasaha abiri Divine ataragaruka, se yatewe impungenge maze afatanya n’umugore we kujya kumushaka. Bageze ahagana saa moya na makumyabiri z’umugoroba (19h20) bamusanga yapfuye, aho yari aryamye hasi bamugeretseho ibuye bikekwa ko ari ryo ryamuhitanye.
Amakuru y’ibanze yaturutse ku babonye umurambo ndetse n’inzego z’umutekano, yemeza ko harakekwa ko Divine yasambanyijwe mbere yo kwicwa. Umurambo we wasanzwe ahantu hatari kure y’aho yari yoherejwe gushaka ubwatsi, bigakekwa ko yaba yaragabweho igitero n’abantu bari bamuteze.
Polisi yahise itangira iperereza mu buryo bwihuse, maze hafatwa abantu 11 bo mu baturanyi, bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kazo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byabaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yemeje ko iperereza ririmo gukorwa ku buryo buhamye kandi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa ROVIZASI Divine, ndetse n’abagize uruhare mu cyaha bafatirwe ibyemezo byubahirije amategeko."Turasaba abaturage bose gukomeza gutanga amakuru y’ingirakamaro ku nzego z’umutekano kugira ngo icyo cyaha kidasanzwe gicukumburwe mu buryo bwuzuye," Umuvugizi wa Police
Abaturage bo mu murenge wa Kazo bavuga ko batewe impungenge n’ubugizi bwa nabi bwabayeho. Bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa wari ukiri muto kandi witeguraga ejo heza binyuze mu ishuri.
Umwe mu baturage yagize ati: "Uko twabimenye twese twaciye bugufi, uyu mwana yari umunyamugisha, arangwa n’ikinyabupfura. Kuba bamukoreye ibyo ni ibintu bikwiye kwamaganwa bikomeye." Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse bunizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubutabera bukorwe.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru kare, kandi bagakurikirana abana babo igihe bari mu nzira cyangwa basohotse mu rugo.
Urupfu rwa ROVIZASI Divine ni inkuru iteye agahinda, kandi ni isomo rikomeye ku muryango nyarwanda mu bijyanye no kurengera ubuzima, uburenganzira bw’abana, no gukumira ihohoterwa. Iperereza rirakomeje, kandi igihe nikigera, abazabibazwa bazagezwa imbere y’ubutabera.
Turakomeza kubakurikiranira hafi iby’iyi nkuru. Komeza ukurikirane urubuga rwacu ku makuru mashya.
Wifuza kutugezaho igitekerezo watwandikira kuri WhatsApp
TWIBUKE TWIYUBA
Twihanganishije n’umuryango wa ROVIZASI Divine

0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru