Imihigo 2025: Inkingi y’Iterambere ry’Uturere mu Rwanda

Mu Rwanda, gahunda y’imihigo ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye. Uyu mwaka wa 2025, inzego z’ubuyobozi zashyize imbere intego ziganisha ku mibereho myiza y’abaturage, guhanga imirimo, no guteza imbere uburezi n’ubuzima.
Imihigo 2025 irimo ibikorwa bifatika mu turere twose tw’igihugu. Muri Gatsibo, hateganyijwe imishinga y’amazi meza, mu gihe Nyamasheke iteganya kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guha abaturage imbuto z’indobanure. Binyuze mu igenamigambi rifatika, imihigo iratanga umurongo usobanutse ku iterambere ry’igihugu, igaragaza uko ubuyobozi bushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage. Impamvu Imihigo ari Ingenzi: Igaragaza aho igihugu kiva n’aho kijya,Ishyira abaturage imbere binyuze mu mibereho myiza, Iteza imbere uruhare rw’inzego z’ibanze. Nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi aherutse kubivuga, "imihigo ni ishingiro ry’imiyoborere myiza". Bivuze ko Imihigo 2025 izaba urubuga rwo kugenzura uko igihugu kigenda kigera mu iterambere rishingiye ku baturage. Imihigo

🏆 Uturere 5 twahize utundi mu mihigo ya 2023-2024


Dore uturere 5 twagaragaye nk’indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2023-2024: 1. Nyagatare : Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2023-2024, kagera ku ijanisha rya 81.64% . 2. Huye : Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 80.79% 3. Rulindo : Akarere ka Rulindo kaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 79.8% . 4. Nyaruguru: Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa kane n’amanota 79.5% . 5. Rwamagana: Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 79.5% . Ibi byerekana ko uturere twashyize imbere ibikorwa bifatika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, n’imiyoborere myiza. Imihigo ikomeje kuba igikoresho cy’ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, ishyira imbere uruhare rw’abaturage n’inzego z’ibanze mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Post a Comment

0 Comments