Ubuhamya burenze amagambo, amarangamutima arenze ibishushanyo. Ni byo byaranze umuhango ngarukamwaka wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Kayonza, aho Mukankusi Grace, umuririmbyi warokotse Jenoside, yatanze ubuhamya buhebuje abinyujije mu ndirimbo zicengera imitima.Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, abaturage bo mu Karere ka Kayonza, by'umwihariko abo mu Murenge wa Mukarange, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri site ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kayonza, rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, aho hashyinguwe imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside. Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bashimangiye ko Kwibuka atari igikorwa cy’umunsi umwe ahubwo ari urugendo rwo kwigisha, kubaka, no gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubuyobozi bw’Akarere bwa Kayonza bwagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bigomba kuba ishingiro ryo kubaka igihugu gifite ejo heza, hatagira uwongera kuzura umutima mubi. Ariko igice cyabaye imbarutso y’amarangamutima ni ubwo Mukankusi Grace, umuhanzi akaba n’umwe mubarokokeye Jenoside I Kayonza mu murenge wa Murama, yafashe ijambo. Ntibyari amagambo asanzwe, ahubwo yahisemo gutanga ubuhamya bwe mu ndirimbo, aho yifashishije amagambo ababara n’amajwi yuje agahinda n’icyizere. Yatanzeubutumwa agira ati: "J
Jenoside yakorewe Abatutsi itwara miliyoni irenga, Rwanda uhekurwa ureba, Mubyeyi wanjye reka nguhoze, Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Duhora tukwibuka, tuzahora tukwibuka, Tubahoza ku mitima, ni mwe mwaduhaye isura. Oya, ntimukazime kandi twararokotse
Aya magambo yacengeye imitima y’abari bitabiye abasigira amasomoatandukanye mu mitama yabo, bamwe bararira, abandi batangira kuririmbana na we mu marira n’agahinda. Amagambo ye yagaragaje ko kwibuka atari ukwiyuha amarira gusa, ahubwo ari igikorwa gifite ishingiro rikomeye mu mateka, mu buzima bw’uyu munsi no mu kwiyubaka kw’igihugu. Mu buhamya bwe, Mukankusi Grace mu kiganiro ya koranye na shene ya youtube yitwa CHITA MAGIC yavuze ko Jenoside yabaye ari umwana muto abishe umubyeyi we w’umupapa bari batatu bose bamuhurije imihoro umwe atema ijosi undi umugongo undi atema ibitsi baramutemagura bageraho bamwica areba. ariko ko ibyakurikiye Jenoside byamusigiye igikomere cyimbitse. Yongeyeho ati: "Nifashishije umuziki nk’inkingo z’amateka n’ubuzima. Indirimbo zanjye ni uburyo bwo kuvuga ibitagira uko bivugwa." Uretse ubuhamya bwe, abandi barokotse Jenoside barimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, bagize uruhare mu gikorwa cyo gusoma amazina y’abazize Jenoside bashyinguwe ku rwibutso rwa Mukarange, ndetse banasomye imivugo irimo ubutumwa bwo gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Abayobozi b’uturere duturanye n’Akarere ka Kayonza, abadepite, abacitse ku icumu, abanyeshuri, n’abaturage b’ingeri zose bitabiriye uwo muhango, basabwa gukomeza kuba umusemburo w’ukuri, ubumwe, n’amahoro. Kwibuka 31 i Kayonza ntikwasize abantu uko bari basanzwe. Umuhango wari ushingiye ku kwiyibutsa amateka, kuzirikana ububabare bw’abazize Jenoside no guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho. Ubuhamya bwa Mukankusi Grace, abinyujije mu ndirimbo, bwabaye umusemburo w’amarangamutima, ubwiyunge n’icyizere cy’ahazaza. Kwibuka si igikorwa cy’abarokotse gusa, ni isomo rya buri wese. Ni indangagaciro igomba kuranga urubyiruko, abayobozi, ababyeyi n’abana. U Rwanda rurasaba ko buri wese aharanira ko Jenoside itazongera ukundi. Kwibuka ni igikorwa cy’amarangamutima, ariko kandi ni n’isoko y’imbaraga. Ni ishoramari ry’ukuri, ry’ukwemera, ry’ubumuntu. Mukankusi Grace n’abandi bose barokotse Jenoside, baracyariho, ni amajwi atazaceceka, ni isura y’igihugu cyahisemo kubaho no gukomeza.
IBUMOSO HARI MUNKUSI GRACE N'UMUYOBOZI WA IBUKA I MU KARERE KA KAYONZA
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru