Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025, Urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo rwari rwuzuye intimba n’amarangamutima, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyahuriyemo abaturutse impande zitandukanye, barimo abayobozi ku rwego rwo hejuru, imiryango yabuze abayo n’abatanze ubuhamya. Muri abo, ubuhamya bw’umubyeyi Nyirahonora Théophila bwasize benshi bacitse ururondogoro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari witabiriye iki gikorwa, yicaye yitonze mu ruhande rw’abayobozi, yumva ibitekerezo by'ubuhamya bukomeye bw’uyu mubyeyi utuye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze. Ubuhamya bwe bwari nk’inkuba y’amateka yihishe mu nkingi y’umwijima, agace ka k’ukuri kagiye kacecekeshwa imyaka myinshi. Nyirahonora Théophila yatangiye asubira mu bihe by’itangiriro y’ubuzima bwe, aho yavuze ko yavutse mu 1962, igihe cy’ivangura n’itotezwa rikabije. Mu ijwi rituje ariko ryuzuye ububabare, yavuze uko atigeze abona amahirwe angana n’ay’abandi bana. Yakomeje ati: “Izina nari nariswe ni Niwemuto. Ariko nari nzi ko iryo zina ryabaga nk’ikirango kindengera. Kubera ko ndi Umunyarwandakazi ukomoka ku muryango w’Abatutsi, nabuze uburenganzira bwo kwiga. Nabayeho nk’uwahigwaga igihe cyose. Kugira ngo mbeho, kugira ngo nige, nararyihinduye mba Nyirahonora.” Kuri benshi bumvaga ayo magambo, byari ubwa mbere bumvise umuntu uhindura izina kugira ngo abone uburenganzira bw’ibanze bwo kwiga no kubaho. Iri zina ryamubereye nk’uruhame yambaye kugira ngo abashe kunyura mu nzira z’inzitane z’ivangura. Amashuri yamubereye inzira y’umusaraba Yagize ati:“Mu mashuri yisumbuye, ibyo navugaga, ibyo nakoraga, byose byabaga nk’ibyanditse mu gitabo cy’uwakagombye guhagarikwa. Nagiye nirukanwa inshuro nyinshi nta mpamvu, sinabashaga gutega amatwi amasomo neza kuko umutima wanjye wose wabaga uri mu bwoba n’impungenge.” Nyirahonora yavuze ko ubwo yari afite imyaka 17, yumvise bwa mbere ijambo ‘jenoside’. Byabaye nk’inkuba imukubise, ariko ntibyamutunguye. Yarivugaga nk’uwari yarabaye mu igeragezwa rya jenoside mbere y’uko igerwaho n’ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’igihugu mu 1994. Yagaragaje uko yarokotse ubwo bwicanyi, anavuga ko mu muryango we, benshi bishwe mu buryo bw’agahomamunwa. Yavuze ati: “Kubaho ni impano, ariko kubaho uri umwe mu muryango wawe usigaye, ni urugamba rudasanzwe. Narokotse kuko Imana yabigennye, ariko nanarokotse kugira ngo mvuge, mvuge ibyabaye, ndinde ukuri ngo kutazimira.” Busogo yabaye urubuga rw’ubwiyunge n’ukuri Mu gutanga ubutumwa bwe, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye ubutwari bwa Nyirahonora n’abandi batanga ubuhamya. Yagize ati: “Ubuhamya nk’ubu ni inkingi y’amateka. Ni ishingiro ry’ukuri tugomba kurinda. Iyo umuntu ahagurutse akavuga ibyo yaciyemo, aba yubaka igihugu, akiyubaka, anubaka n’abandi.” Yongeye gushimangira ko Leta izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kwibuka no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Yashimye cyane uburyo abaturage b’akarere ka Musanze bitabira ibikorwa byo kwibuka, kandi bagaharanira kubaka u Rwanda rudafite ivangura n’irondabwoko. Impuruza n’ubutumwa ku rubyiruko Mu gusoza ubuhamya bwe, Nyirahonora yahamagariye urubyiruko kwiga amateka, kudaha umwanya uwashaka kubatesha umurongo no kurengera ukuri. “Ndi hano nk’umubyeyi, ariko ndi n’umurage w’amateka. Mwe rubyiruko, mugomba kuba imitambiko y’amahoro, ntimwemere ko hari ukundi amateka yacurwa. Mube intwari mu buryo bwo kurwanya ivangura n’ivangura rishingiye ku marangamutima y’amateka y’ibinyoma.” Ibi bikorwa byo kwibuka byasojwe n’icyunamo, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 460 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru