Abasirikare batanu bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bishwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, mu gihe Umushinwa bari baherekeje yashimuswe. Igitero cyabereye mu Ntara ya Tanganyika, gikomeza gukomeza amakenga y’umutekano mucye muri aka karere.
Igitero giteye ubwoba cyabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, cyateye
icyoba mu baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo. Abagizi ba nabi bitwaje
intwaro bateze igico imodoka zari zitwaye abasirikare ba Leta n’umunyamahanga
w’Umushinwa, bakarasa urufaya ku basirikare, bakicamo batanu, bakomeretsa
umushoferi, ndetse banashimuta uwo Mushinwa. Aho byabereye ni mu gace kitwa
Kipori, muri Teritwari ya Kalemie, ku bilometero 50 uvuye mu mujyi wa Kalemie.
Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ndetse n’abaturage bahatuye, imodoka zari
zivuye mu gace ka Kabimba zijya i Kalemie. Saa yine za mu gitondo (10h00 a.m)
ni bwo abagizi ba nabi bateze igico ku muhanda Kalemie–Kabimba, ku gace kazwi
nka Kipori, maze bagasuka urufaya rw’amasasu ku modoka ya gisirikare yari
itwaye abasirikare ba FARDC hamwe n’Umushinwa wari usanzwe akorera uruganda rwa
sima ruzwi nka GLC (Great Lakes Cement).
Abasirikare batanu bahise
bapfa, undi umwe akomeretse bikomeye, nyuma na we aza gushiramo umwuka ajyanwa
kwa muganga. Umushoferi ni we wenyine warokotse ariko na we akomeretse, akaba
yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kalemie.
Uyu Mushinwa, utatangajwe
amazina, yari mu nzira ajya i Kalemie aherekejwe n’abasirikare nk’uko bisanzwe
bigenda ku banyamahanga mu bice by’ingorabahizi byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’igitero, yatwawe n’abo bagizi ba nabi bakamutwara ahantu hatazwi kugeza
ubu.
Umuyobozi wa Teritwari ya
Kalemie, Bwana John Mutombo, yemeje iby’iki gitero mu kiganiro yagiranye na
Radio Okapi, agira ati: “Twabuze abasirikare batanu bari baherekeje umushinwa
w’ikigo GLC, mu gihe bari mu rugendo bajya i Kalemie. Turamagana iki gitero
cy’ubugome kandi turi mu iperereza rihari ngo tumenye abarigabye.”
Kugeza ubu, nta mutwe
n’umwe urigamba iki gitero, ariko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira
ngo hamenyekane abacyihishe inyuma. Intara ya Tanganyika, kimwe n’izindi ntara
zo mu Burasirazuba bwa Congo, imaze imyaka irenga icumi ibayemo umutekano muke
uterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’abagizi ba nabi biba, bashimuta ndetse bakica
abaturage n’abasirikare.
Iyi ntara kandi izwiho
kugira inzego nke z’umutekano mu bice bimwe na bimwe, cyane cyane ahakora
inganda zifashisha abanyamahanga. Abo banyamahanga bakunze kuba barinzwe
n’abasirikare ariko n’ubwo baba barinzwe, biba bitababuza kugabwaho ibitero.
Igitero cyo ku wa 26 Mata
cyongeye gusiga icyasha ku mutekano w’akarere ndetse kiburira ubuyobozi
bw’igihugu kongera imbaraga mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Abaturage bo
mu gace ka Kipori batangarije Radio Okapi ko bumvise amasasu menshi, abandi bemeza
ko nyuma y’igitero bagiye aho cyabereye bagasanga imirambo y’abasirikare ndetse
n’ibimenyetso by’uko imodoka zarashwe bikomeye.
Umwe mu baturage wagize
ati: “Twabonye imodoka zirashye cyane. Twumvise amasasu menshi tukihisha, nyuma
tuza gusanga harapfiriye abasirikare kandi umuntu umwe atwawe.”
Ishami rya Polisi rishinzwe
umutekano wo mu muhanda ryatangiye kugenzura uburyo bw’imigendekere y’imodoka
muri icyo gice, ndetse n’inzego z’iperereza zatangiye gushakisha amakuru ku
buryo bwimbitse.
Abasesenguzi bavuga ko iki
gitero gishobora kuba gifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu
Burasirazuba bwa Congo nka Mai-Mai cyangwa izindi nyeshyamba zikunze kugaba
ibitero ku banyamahanga mu rwego rwo gusaba amafaranga y’ingurane cyangwa gutera
ubwoba.
Ihuriro ry’abashoramari
bakorera muri Tanganyika ryasabye Leta kongera umutekano aho bakorera, kuko
abakozi babo n’abanyamahanga bakomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa
nabi.
Igitero cyo ku wa 26 Mata 2025 cyabereye mu gace ka Kipori mu Ntara ya
Tanganyika, cyatumye hamenyekana icyuho gikomeye mu mutekano w’abanyamahanga
n’ingabo za Leta mu Burasirazuba bwa Congo. Urupfu rw’abasirikare batanu,
gukomeretsa abandi no gushimutwa kw’umushinwa byerekana ko hakiri byinshi byo
gukorwa mu gukumira iterabwoba no guhashya imitwe yitwaje intwaro. Abaturage
barasaba ubuyobozi kongera umutekano, abashoramari bagasaba kurindwa, mu gihe
abacunga umutekano basabwa kugira ubushishozi no guhangana n’iki kibazo
kirushaho gufata intera.
SOURCE: UMUSEKE.RW
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru