Mu gihe itangazamakuru rifatwa nk’inkingi y’iterambere n’imiyoborere myiza, bamwe mu badepite bagaragaje impungenge z’ibihuha bikomeje gukwirakwizwa n’abanyamakuru bamwe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bikabangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Abagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa
Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, basabye Urwego
rw’Abanyamakuru(RMC) gukaza ingamba mu guhangana n’abanyamakuru batangaza
amakuru adafite ishingiro, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko abangamira
inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ni mu gihe RMC ivuga ko idafite ububasha bwo
kugenzura imbuga nkoranyambaga, ariko igashishikariza ubufatanye n’izindi nzego
mu guhangana n’iki kibazo.
Mu kiganiro cyahuje Komisiyo y’Abadepite n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura,
abadepite bashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kwimakaza amahoro n’ubwiyunge,
ariko bagaragariza RMC impungenge ku itangazamakuru ritari kinyamwuga, cyane
cyane rikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ritanga ibihuha bishingiye ku
myumvire y’abantu ku giti cyabo aho kuba ku makuru yizewe.
Depite Juvenal Muragijemariya, umwe mu bagize iyo
komisiyo, yagize ati: "N’ubwo dushima uruhare rw’itangazamakuru mu rugendo
rwo kubaka igihugu, hari bamwe mu banyamakuru cyangwa abitwikira uwo mwuga,
bakomeje gutambutsa amagambo n’ibitekerezo bitesha agaciro gahunda z’ubumwe
n’ubwiyunge, ibyo bikwiye gufatirwa ingamba."
Ku ruhande rwa RMC, Madamu Scovia Mutesi, Umuyobozi
Mukuru w’uru rwego, yasobanuye ko n’ubwo RMC igira inama abanyamakuru no
kubaganiriza ku ndangagaciro z’umwuga, nta bubasha ifite bwo kugenzura
ibitangazwa n’abantu ku giti cyabo ku mbuga nkoranyambaga.
"Hari abahimba amazina cyangwa bagakoresha konti
zitazwi, bakandika ibintu bikangisha rubanda cyangwa bigamije gutesha agaciro
gahunda za Leta. N’ubwo RMC ishishikariza abanyamakuru gukora kinyamwuga,
gukurikirana bene abo bantu bisaba imbaraga zinyuranye z’imikoranire hagati
y’inzego zitandukanye," yasobanuye.
Abadepite basabye ko RMC ikorana bya hafi na Minisiteri
y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, kugira ngo barebe uko
ibikorwa by’itangazamakuru birushaho guharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge,
ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Banibukije ko ibitangazwa n’itangazamakuru, iyo bidafite ishingiro cyangwa bishe amategeko y’igihugu, bishobora kuba intandaro y’amakimbirane n’urwikekwe, bityo bigasubiza inyuma ibikorwa byo gusana umuryango nyarwanda.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru