UMUYOBOZI B'UMWALIMU SACCO (DG) |
Mu kiganiro cy'Urubuga rw’Itangazamakuru gikorwa buri cyumweru kuva saa 14h00 kugeza saa 15h30, cyanyuze ku maradiyo 14, Isango Star TV na Auntantic TV, hatumiwemo abayobozi bakuru ba Umwalimu SACCO n’umwarimu uhagarariye abanyamuryango. Ikiganiro cyibanze ku mikorere y’uyu mutwe w’imari, serivisi utanga n’akamaro kawo mu buzima bw’abarimu.
Abari batumiwe ni Madamu Laurent Uwambaje, Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO (GD), Bwana Hakizimana Gaspard, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, ndetse na Jean de Dieu Habarurema, umunyamuryango wa SACCO akaba n’umwarimu mu mashuri yisumbuye. Ibi biganiro byibanze ku gutanga ibisobanuro ku mikorere ya SACCO, n’uburyo ikomeje kuba igisubizo cy’ubukungu ku barimu b’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Madamu Laurent Uwambaje yashimiye abarimu bitabira serivisi za
SACCO anagaragaza ko iyi koperative yihaye intego yo gutanga serivisi zinoze
kandi zifasha umwarimu mu iterambere. Yagize ati: “Turifuza ko buri mwarimu
yumva ko Umwalimu SACCO atari ikigo gusa, ahubwo ari inkingi y’iterambere rye.
Iyo tubonye uko inguzanyo zibafasha kwiyubakira amazu, kwiga, no gutangira
imishinga mito, biduha imbaraga zo gukomeza kubakorera neza.”
Yongeyeho ko ibibazo by'abanyamakuru birebana n’imikorere
y’iyo koperative byasubijwe mu buryo burambuye kandi busobanutse.
Ku rundi ruhande, Bwana Hakizimana Gaspard yagarutse ku
mateka ya SACCO, avuga ko yatangiye mu 2006, ariko mu 2008 Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda yemereye iyi koperative inkunga ya miliyari 5 Frw, mu
rwego rwo gufasha abarimu kubona amafaranga abafasha kurushaho kwiteza imbere.
Yagize ati:“Iri terambere ryashyigikiwe n’ubuyobozi bukuru
bw’igihugu ryafashije abarimu kubona amahirwe atari mu mushahara gusa, ahubwo
no mu bufasha bwihariye bubunganira.”
Jean de Dieu Habarurema, nk’umwarimu unari mu banyamuryango, yashimye uburyo SACCO yatumye abasha gutera imbere, anasaba bagenzi be kutayifata nk’indi banki isanzwe.
Mu gusoza ikiganiro, Madamu Uwambaje yasabye abarimu bose
gutangira guhemberwa binyuze muri Umwalimu SACCO, kugira ngo bifashe kugera ku
ntego z’ubukungu bw’umwalimu, nk’uko biteganywa n’itangazo rya Minisitiri
w’Uburezi riherutse gusohoka.
Yagize ati:“Duharanira ko buri mwarimu agira amahirwe
angana, kandi uburyo bwiza bwo kubigeraho ni uko ubufasha n’imari byose
binyuzwa muri SACCO y’abarimu. Twiteguye guherekeza buri wese mu rugendo rwo
kwiteza imbere.”
Source ifoto ISANGO STAR
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru