Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye (NEVA) bukomeje kwerekana ubushake bwo kongera imbaraga mu mutekano w’igihugu, igisirikare cy’u Burundi cyashowemo akayabo k’amadolari ya Amerika asaga miliyoni 75.6 mu mwaka wa 2024, ahanini ku nshuro ya mbere kuva yagera ku butegetsi. Ubu ni bwo bushobozi bukomeye igisirikare cy’u Burundi cyahawe kuva mu myaka ya vuba, bigaragaza impinduka muri politiki yo kurengera igihugu no gukaza umutekano.
Ingengo y’imari y’igisirikare cy’u Burundi yagiye izamuka uko imyaka yagiye ishira kuva Perezida Ndayishimiye Évariste yagera ku butegetsi mu 2020. Ariko umwaka wa 2024 wageze ku rwego rutigeze rugerwaho mu mateka y’igihugu kuva mu myaka ya vuba. Miliyoni 75.6 z’Amadolari ($75,600,000) ni yo yashowe mu rwego rw’igisirikare, hakubiyemo ibikoresho, imyitozo, imishahara, ibikorwa by’ubutasi ndetse no kurwanya iterabwoba ku mipaka y’igihugu. Aha abahanga mu byapolitiki bavuka ko ingengo yimari yaya mafaranga yaba ari muri DRCongo.
2020 |
$44.1 million |
— |
2021 |
$48.3 million |
+9.5% |
2022 |
$69.5 million |
+43.9% |
2023 |
$63.8 million |
–8.2% |
2024 |
$75.6 million |
+18.6% |
Inkuru dukesha SIPRI Database na African Defense Budget
Report 2024 bavuga ko perezida Ndayishimiye yagera ku butegetsi, hashyizwe imbere
isuku mu buyobozi bw’igisirikare, kongera ubushobozi bwa gisirikare cy’u
Burundi, ndetse no gukorana bya hafi n’imiryango mpuzamahanga mu rwego rwo
kurwanya iterabwoba n’ibibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.
Perezida
Ndayishimiye yaje ku butegetsi asimbuye Pierre Nkurunziza, nyuma y’imyaka yari
iranzwe n’umwuka w’intambara, imvururu z’imbere mu gihugu n’ukugabanuka
kw’ubufatanye mpuzamahanga. Neva yagaragaje icyerekezo gishya cyubakiye ku gukura igihugu mu bukene binyuze mu mutekano n’iterambere.
Ibipimo by’imari bigaragaza ko igisirikare cyashyizwemo
akabaraga mu buryo bukomeye, bikaba bifite ibisobanuro bikurikira: Kongera igipimo
cy’imyitozo n’ibikoresho bijyanye n’igihe,Gukomeza gucunga umutekano
ku mipaka nko ku Rwanda, DRC na Tanzania,Kurinda igihugu mu bihe
bidasanzwe nk’icyorezo cyangwa umutekano muke w’akarere,Kongera ubushobozi bwo
kujya mu butumwa bwa Loni n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
Mu mwaka wa 2024,
ubushobozi bw’ingabo z’u Burundi bwarushijeho kwiyongera: Abasirikare bagera ku
30,000 barimo abasirikare b’umwuga n’ab’inkubiri, Ibigega by’ibikoresho
byongewe mo imodoka za gisirikare, drones n’ibikoresho by’itumanaho rihanitse,Kwimakaza ubufatanye
n’ingabo z’u Rwanda, Uganda, Tanzania na DRC mu guhangana n'imitwe yitwaje
intwaro muri Kivu
N’ubwo ubushobozi bw’ingabo bwiyongereye, hari impungenge: Ku muturage usanzwe,
izi miliyoni 75.6 z’Amadolari zashowe mu gisirikare bishobora gusiga icyuho mu
ngengo y’imari y’uburezi, ubuvuzi n’ubuhinzi.
Hari impaka ku gukoresha igisirikare mu bikorwa bya politiki no gucecekesha
abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nta gushidikanya ko
ubutegetsi bwa Neva bwahinduye imikorere
y’igisirikare cy’u Burundi. Umwaka wa 2024 wagaragaje ko ubutegetsi bushyira
imbere umutekano nk’inkingi ya mbere y’iterambere. Ariko ikibazo kizahoraho ni
kimwe: Ese izo miliyoni z’amadolari zizatanga umusaruro mu kubaka
amahoro arambye n’iterambere rusange ry’igihugu? Igihe ni cyo
kizabisubiza.
Burundi Defense,
Ingabo z’u Burundi, Perezida Ndayishimiye, EAC Security, Umutekano w’u Burundi,
Ingengo y’Imari ya Gisirikare, SIPRI, NEVA Government
Mu 2024, u Burundi
bwashoye miliyoni 75.6 z’Amadolari mu gisirikare, bikaba ari yo ngengo y’imari
nini igisirikare cyigeze guhabwa kuva Perezida Ndayishimiye yagera ku
butegetsi.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru