Hateganyijwe Gahunda Nzamurabushobozi mu Biruhuko bya Term III- Abanyeshuri bo kuva P1-P5 biteguye gusubiramo amasomo guhera ku wa 22 Nyakanga 2025

Mu gihe amashuri yitegura gusoza igihembwe cya gatatu (Term III), hari amakuru avuga ko Gahunda Nzamurabushobozi ishobora gukomeza no mu biruhuko bitangira, igafasha abanyeshuri bafite intege nke kongera ubumenyi mu masomo y’ingenzi.


Gahunda Nzamurabushobozi ni gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), igamije gufasha abanyeshuri bafite amanota ari munsi ya 50% mu masomo y’ingenzi kugira ngo bataguma inyuma mu burezi. Iyi gahunda yibanda cyane ku masomo ya Kinyarwanda, Icyongereza n’Imibare mu mashuri abanza icyiro cya mbere ndetse n’Ikinyarwanda,imibare,Amasomombonezamubano n’Ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse, ikaba yaratangiriye mu mashuri abanza kuva ku rwego rwa P1 kugera kuri P3. Ubu iki gihembwe muri ibi biruhuko bya 2024-2025 hazakora n’abanyeshuri bo mucyiciro cya kabiri kuva p4-p5. Nyuma y’uko iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa mu buryo bw’imyitozo mu biruhuko byo muri Mata no mu mpera z’icyumweru yatanze umusaruroushimishije ndetse bavuga ko abanyeshuri bangana na 43% bitabiriye 41.6% bose bimutse. Gahunda nzamurabushobozi igamije gufasha abanyeshuri bafite ibibazo cyangwa imbogamizi mu myigire by’umwihariko abatsindiye ku manota make mu masomo y’ingenzi twavuze haruguru. Ni gahunda igamije kongera ubushobozi bwabo kugira ngo bave mu kiciro cy’inyuma bajye imbere mu myigire. Iyi gahunda yibanda ku bana bo mu mashuri abanza kuko ariho ubushobozi bw’imitekerereze bwubakwa hakiri kare. N’ubwo nta tangazo rihamye ryasohowe na REB cyangwa MINEDUC rigaragaza ko gahunda izatangira tariki 22 Nyakanga 2025, amakuru aturuka mu bikorwa by’iyi gahunda mu 2024-2025 agaragaza ko hari gahunda z’amezi y’ikiruhuko ziba ziteguye mu gihembwe cya gatatu. Iyo gahunda iba igizwe n’ibyumweru 2 kugeza kuri 5, aho abanyeshuri biga amasomo y’ Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare n’ayandi, buri munsi amasaha atatu cyangwa ane.

Abanyeshuri bo kuva P1 kugeza P5 ni bo bagenerwabikorwa b’ingenzi b’iyi gahunda. Muri gahunda zabaye mbere, haherewe ku banyeshuri bo muri P1–P3, ariko hari amashuri yatangiye no gukwirakwiza gahunda ku banyeshuri bo mu yindi myaka bitewe n’uko basanze hari abandi bafite intege nke mu rwego rwo gutegura abakandida bazakora ikizamini cya leta kandi bashoboye. Abarimu bashinzwe iyi gahunda bahabwa amahugurwa yihariye ajyanye n’igihe bazamara bigisha muri gahunda. Amahugurwa atangwa na REB ku bufatanye na SPIU, hakabaho Pre-ToT na ToT (Training of Trainers). Abigisha baba bafite ubumenyi mu myigire y’abanyeshuri bafite intege nke, ndetse babwirwa uburyo bwo gukoresha ibikoresho byoroheje mu gusobanurira abanyeshuri.

Biteganyijwe ko Abanyeshuri bazahabwa ifunguro rya saa sita rifite agaciro ka 300 Frw ku munsi kuri buri munyeshuri. Abarimu bashinzwe muri  gahunda bo bahabwa agahimbazamusyi ka 4,000 Frw ku munsi ariko ni amakuru atavugwaho rumwe n’abandi, mu gihe abatetsi batanga ifunguro bahabwa 1,500 Frw. Aya mafaranga yishyurwa binyuze mu mashuri, akenshi atangwa mu bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
N’ubwo gahunda y’igihembwe cya gatatu (Term III) yo mu mwaka w’amashuri 2024–2025 itaratangazwa ku mugaragaro n’inzego z’uburezi, ibimenyetso birerekana ko Gahunda Nzamurabushobozi ishobora gukomeza no mu biruhuko kuva ku wa 22 Nyakanga 2025. Ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwitegura, gukorana bya hafi no gushishikariza abanyeshuri kwitabira iyi gahunda, kuko ari ingenzi mu gufasha abanyeshuri gukura bafite ubumenyi buhamye n’icyizere cy’ejo hazaza.

Post a Comment

0 Comments