UMUGANI: Ugiye i Buryasazi azirya mbisi!

Kera habayeho umukobwa bashyingiye i Buryasazi. Nyirabukwe agira ngo amuhereze isazi yatetse, umukazana aranga ati:“Iwacu ntibarya isazi.” 
Bukeye nyirabukwe agira amujijishe. Akarushaho, ashyira isazi nyinshi mu mboga, arapfundikira atera ku ziko. Hanyuma aramuhamagara amubwira ati:“Mwana wanjye, ngutwo utuboga twa so bukwe. Uramenye ntidushirire. Ucanire neza. Nguwo n’umunyu uze gushyiramo; twe tugiye guhinga kure.” Nyirabukwe ahita yegura isuka ajya gukurikira abandi mu murima. Wa mugeni na we arahaguruka ajya ku ziko, aracanira. Isazi zimaze guhwana, igihe cyo gushyiramo umunyu kiragera. Awoherezamo agakoni agashyira ku rurimi ngo arebe niba umunyu wari uhagije. Yumvise biraryoshye. Atereka akabya hasi, arakomeza. Agakoni agakomezamo, akarigata. Kamaze guhora, aragatwara agashyira ku munwa. Akaribwa n’inzara, ararumira kugeza karangiye! Nuko yigunga aho agakono kamubera ingunga.

Igihe cy’amahingura kigeze, biracya nyirabukwe aragaruka. Ageze mu rugo ahamagara umukazana ati:“Mbe nyamwari!”
Undi yitabira mu gakono ati:“Huum!” , “Ngwino unture.”   “Huum!”

Nyirabukwe ageze aho yinjira mu nzu, asanga umukazana yicaye, agakono kamufashe ku munwa! Aratangara cyane ati: “Byakugendekeye bite?” Umukazana abura icyo avuga. Nyirabukwe aramukuraho ako gakono, ajya kuzana izindi sazi, araziteka, ashyiramo umunyu. Igihe cyo kurya kigeze ntiyirirwa amubaza; amuhereza amazi ngo arakarabe, kuko yari azi ko yamaze kuva ku izimaN'uko bararya neza, nta kindi kivuzwe.

Singe wahera hahera umugani.



Post a Comment

0 Comments