Amakuru aturuka muri
Minembwe, ahazwi nka “Twirwaneho”, aravuga ko ingabo z’u Burundi zamaze kugota
uturere dutuwe n’abaturage bo mu bwoko bwa Banyamurenge, bituma imitwe yitwaje
intwaro nka AFC, M23 na Twirwaneho itanga intabaza ivuga ko izitabara mu gihe
yaterwa.
#BreakingNews #Minembwe #Banyamurenge #IngaboZuBurundi #Twirwaneho #M23 #AFC #RDCongo #Umutekano #Iburasirazuba #IMIHIGONEWS
Mu masaha ya nimugoroba
kuri uyu wa Kabiri, amakuru agezweho aturuka muri teritwari ya Minembwe mu
burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko
ingabo z’u Burundi zamaze kugota bimwe mu bice bikomeye bituwe n’abaturage bo
mu bwoko bwa Banyamurenge. Ibi bibaye nyuma y’aho intambara zishingiye ku moko
no ku butaka zikomeje gufata indi ntera mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Nk’uko bivugwa
n’abaturage ndetse n’inzego zaho zisanzwe zitanga amakuru kuri WhatsApp, ingabo
z’u Burundi zambutse umupaka zijya mu gace ka Minembwe mu buryo bamwe bita
gutabara, ariko abari aho bavuga ko byari ibitero byateguwe ku buryo bwihariye.
Amakuru avuga ko ibi
bikorwa bikomeje kwibasira imisozi yegereye agace ka Gatumba—aho kera habereye
ubwicanyi bukomeye—ku buryo benshi babibonamo “gusoza ibyo batashoboye
kurangiza icyo gihe”.
AFC (Alliance Fleuve
Congo), M23 ndetse na Twirwaneho batanze intabaza ivuga ko nibaterwa
bazitabara, kandi bashimangira ko iyo barwanye, biba ari ukurengera
abaturage babo bahigwa nk’inyamaswa.
Ku rundi ruhande, FRDC
n’abandi bafatanyabikorwa babo barimo n’abarundi, barashinjwa kwibasira
abavuga Ikinyarwanda muri Congo, by’umwihariko Banyamurenge, bikomeje
guteza umwuka mubi n’amakimbirane ku mipaka ihuza RDC n’u Burundi.
Hari impungenge ko iyi
myitwarire ishobora gusubiza inyuma ibiganiro by’amahoro ndetse ikanateza
akavuyo muri aka karere gasanzwe gafite amateka y’ubugizi bwa nabi
n’ubushyamirane bushingiye ku moko.
Mu gihe ibi byose
bikomeje kuba, isi yose irategereje ijambo rya Leta ya Congo ndetse n’iry’Umuryango
wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN), hagamijwe
kumenya aho ibintu bigana. Abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bwa
Banyamurenge, barasaba ubufasha bwihuse bwo kubarinda itsembabwoko no kubasubiza
amahoro n’uburenganzira.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru