Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, abanyarwanda n’abanyamahanga barenga ibihumbi bitanu bateraniye mu mihanda ya Kigali bitabiriye siporo rusange, igikorwa ngarukakwezi kigamije guteza imbere ubuzima, ubumwe n’imibanire myiza. Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, mu ijambo rye rigufi yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi mu kongerera abaturage imbaraga no kubashishikariza kugira uruhare mu buzima bwabo.
Siporo rusange imenyerewe cyane mu Rwanda ku izina rya (Car Free Day) mu ndimi z'amahanga yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo: Abayobozi b'Igihugu,Abakozi mu bigo itandukanye bikorera mu Rwanda,abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga, abakuze n’abato, abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga. Iki gikorwa, cyabereye mu mihanda inyuranye ya Kigali irimo KN3, KN4 na KG17, Mu kiyovu n'Ahandi hatandukanye, Iki gikorwa cyari kigamije gushishikariza abaturage kugira ubuzima bwiza, kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye siporo rusange, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yashimye uburyo abanyarwanda bamaze gukangukira gahunda za Leta zigamije kubateza imbere binyuze muri siporo. Yavuze ko iyi gahunda itagenewe gusa abakinnyi, ahubwo ko ari iy’umuryango nyarwanda wose.
Imihanda minini y’umujyi wa Kigali yari ifunze guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa tatu, ihinduka ibaraza ry’imyitozo rusange. Abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye iyi siporo, bamwe bakora urugendo n’amaguru, abandi bagakora siporo rusange yayoborwaga n’abatoza batandukanye.
Hari ibikoresho byashyizwe ku mihanda bigenewe gupima umuvuduko w’amaraso, uburemere bw’umubiri (BMI), ndetse n’ubujyanama ku mirire n’imyitwarire iboneye. Hari kandi n’ubukangurambaga ku kurwanya itabi, inzoga nyinshi n’indi myitwarire yangiza ubuzima.
Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo yavuze ati: "U Rwanda rwihaye intego yo kugira abaturage bafite ubuzima bwiza. Siporo rusange ni imwe mu nzira zo kubigeraho. Iki ni igikorwa kigamije kudufasha kugabanya indwara zitandura kandi kikanatuma turushaho kwiyubaka nk’abanyarwanda bunze ubumwe, bafite intego, bafite imbaraga, kandi bishimira kuba abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati:"Nshimishijwe cyane n’ubwitabire burenze ubw’amezi ashize. Ibi bigaragaza ko siporo rusange itakiri igikorwa cya Leta gusa, ahubwo yabaye umuco w’abanyarwanda."
Siporo rusange ifite intego zitandukanye zirimo:
-Gushishikariza abaturage gukora imyitozo ngororamubiri
- Kwirinda indwara zidakira nk’umuvuduko w’amaraso, diyabete, indwara z’umutima
- Kugabanya imyuka ihumanya ikirere (car-free environment)
- Guteza imbere ubumwe n’imibanire myiza y’abaturage
- Gutanga ubukangurambaga ku buzima bwiza
- Guhuza abayobozi n’abaturage mu buryo busanzwe kandi burimo ubuzima
Umwe mubari bitabiriye iyi siporo twahaye izina rya Jeannette ni umubyeyi w’abana babiri yagize ati: “Kuri twe, iyi siporo ituma dufatanya nk’umuryango. Abana bamenyera gukora siporo, natwe tugasohoka tukaruhuka. Ni uburyo bwiza bwo gusabana kandi tugakomeza kurinda ubuzima bwacu.” Nsengiyumva Thomas, umunyamahangashingwabikorwa yavuze ati:“I’m really impressed by how Rwanda organizes this. In my country, it’s rare to find thousands of people on the road, exercising in harmony. Rwanda is leading by example.”
Mugisha Eric, umusore ukora muri banki, na we yagize ati: “Siporo rusange ni uburyo bwo kongera imbaraga nyuma y’icyumweru kirekire. Ntekereza ko ituma tunamenyana n’abantu benshi, twagura inshuti, ndetse tukabona n’inama zijyanye n’ubuzima.”
Abayobozi batandukanye barimo abaturutse mu nzego z’ibanze, Polisi y’igihugu, n’abandi bakozi ba Leta, bitabiriye iyi siporo bigaragaza ko bayishyigikiye atari mu magambo gusa. Byagaragaye ko igihe abayobozi bunganira abaturage mu bikorwa nk’ibi, hari ubufatanye bubyara umusaruro.
Siporo rusange inafasha kugabanya imyuka ihumanya, kuko imodoka nyinshi zihagarikwa muri ako kanya. Ibi bifasha mu guhumeka umwuka mwiza, bikaba byiza ku buzima bw’abantu ndetse no ku bidukikije. Kigali yagaragaye isukuye kandi ituje, ndetse abari baturutse hanze batunguwe n’ukuntu igikorwa cyateguwe neza.
Siporo rusange yo kuri iki cyumweru tariki 22 Kamena 2025 yagaragaje ko gahunda za Leta zishobora kubaka igihugu gifite abaturage bashishikajwe n’imibereho myiza. Binyuze mu myitozo n’ubusabane, abantu bigira hamwe, barushaho kwiyakira no kugira icyizere cy’ubuzima. Ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gushimangira ko siporo ari inzira yo kubaka ejo hazaza heza, h’ubuzima bwiza n’ubumwe burambye.
IMIHIGO NEWS
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru