RDF Yungutse Abasirikare Bashya: Gen. Muganga Asaba Ikinyabupfura n’Ubumenyi mu Kurinda Igihugu \Imyitozo ya Gisirikare | Gen. Mubarak Muganga


Abasore n’inkumi barangije imyitozo ya gisirikare mu kigo cya Nasho bakiriwe ku mugaragaro, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Muganga, abasaba kuba inkingi z’umutekano w’igihugu binyuze mu kinyabupfura n’ubunyamwuga.

Mu gihe RDF ikomeje kunoza ubunyamwuga n’umutekano w’Igihugu, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yakiriye abasirikare bashya basoje imyitozo ikomeye i Nasho mu karere ka Kirehe. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yabibukije ko kuba mu ngabo bisaba ikinyabupfura, guharanira indangagaciro n’ubwitange.

 Imyitozo ya gisirikare yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa y’Ibanze cya Nasho, aho aba basore n’inkumi bahabwaga amasomo akomeye mu bijyanye no gukoresha intwaro, intambwe ya gisirikare, no kubungabunga amahoro.

Ni Ibirori byaranzwe n’imyiyereko irimo gutwara intwaro, kugendera ku mahame y’intambara zigezweho, n’ubushobozi bwo gukorera ahantu hatandukanye, bigaragaza uko aba basirikare bashya biteguye.

Mu butumwa bwa Gen. Mubarak Muganga yagejeje kubari bitabiriye umuhango,Yabashimiye umurava n’ubwitange bagaragaje mu mezi atandatu y’imyitozo, abibutsa ko RDF ishingiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubunyamwuga n’ubupfura. Yabasabye kwiyemeza kurushaho, bakagendera ku byo ababanjirije babagejejeho.

Gen. Muganga yavuze ko aba basirikare bashya bazafasha RDF gukomeza gutanga umusanzu wayo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihugu no hanze yacyo.

 Umuyobozi wa Nasho, Maj Gen John Bosco Ngiruwonsanga, yashimangiye ko imyitozo yatanzwe yageze ku rwego rwo hejuru, kandi abasoje bayigaragajeho ubushake bwo gutanga umusaruro.

Kwiyongera kw’abasirikare b’inzobere ni ingufu nshya ku ngabo z’u Rwanda mu kurushaho kurinda igihugu no gukomeza uruhare rw’u Rwanda mu kubaka amahoro. Aba basirikare bashya basabwe guhora bazirikana ko RDF ari urugero rw’intangarugero mu burinzi, ikinyabupfura, no kubaka igisirikare cy’umwuga.

Source: https://umuseke.rw/2025/06/abasore-ninkumi-binjiye-mu-gisirikare-basabwe-kurangwa-nikinyabupfura/


Post a Comment

0 Comments