Mu gihe isoko mpuzamahanga rikomeje guhungabanywa n’intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubushinwa kubera ko ubushinwa bwanze gutanga tiktok, Ubu Perezida wa Leta y'unzubumwa bw'Amerika Donald Trump yatangaje ko ashobora gusubiza inyuma gahunda yo kongera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, mu rwego rwo koroshya umwuka n’ingaruka ku baguzi b’Abanyamerika.
![]() |
TIKTOK @IMIHIGO NEWS 2025 |
Perezida Trump, kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Leta ya Amerika ishobora gukuraho gahunda yari ihari yo kongera imisoro ku bicuruzwa by’Abashinwa. Ibi bije mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari bumaze igihe mu mvururu zishingiye ku misoro y’ikirenga, byanagize ingaruka zikomeye ku masoko y’imari ku isi. Yongeyeho ko n’icyemezo ku bijyanye na TikTok gishobora gusubikwa kugeza igihe ibiganiro birambuye ku bucuruzi bizaba birangiye.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, havuzwe ko bashimishijwe no kuba
Amerika ishobora gusubira ku cyemezo cyayo, n’ubwo batangaje ko batagomba kujya
mu “mibare ya gisirikare” y’imisoro ahubwo bagashyira imbere ibiganiro byubaka.
Amerika imaze gushyiraho imisoro igeze kuri 145% ku
bicuruzwa bimwe by’Abashinwa, nk’uko byemezwa n’inzego z’ubucuruzi. Icyakora,
Trump yavuze ko ibijyanye na TikTok nabyo biri kugibwaho inama, kandi ko
ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafatwa rizategereza uko ibiganiro ku rwego
rusange bizagenda.
N’ubwo hariho ibiganiro, inzego zo hejuru hagati ya Beijing na Washington ziracyari ku rwego rwo hasi, bituma amahirwe yo kugera ku bwumvikane bwihuse agabanuka. TikTok, nk’urubuga rukunzwe n’urubyiruko rw’Abanyamerika, rukomeje kuba ku isonga ry’ibikenewe kwemezwa, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano w’amakuru n’ubushobozi bwo kwiyomekaho ku kigo cy’Abashinwa.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru