U Rwanda rugiye kuba umuyoboro w’ibiganiro by’ingenzi ku miyoborere y’imishinga ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu kwakira inama ikomeye ya PMI Global Summit Series/Africa, aho hazagaragazwa uburyo ubufatanye, guhanga udushya n’ikoranabuhanga birimo ubwenge buhangano (AI) bishobora guteza imbere Afurika binyuze mu kuyobora neza imishinga.
Yongeraho ko
igishushanyo mbonera cy’u Rwanda, imikorere ya Leta n’umutekano wabaye
ishingiro ry’uko iki gihugu gishyirwa mu mwanya udasanzwe mu kwakira inama
y’iki cyiciro.
PMI Global Summit: Igihe
cyo kwigira no guhanga udushya
Iyi nama izaba ari
urubuga ruhuza ibitekerezo, aho impuguke, abayobozi, abikorera n’urubyiruko
baziga ku ngingo zitandukanye zirimo:
- Uburyo bwo gucunga neza imishinga mu bihe
bihindagurika
- Gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu micungire
y’imishinga
- Imiyoborere ishingiye ku bufatanye
- Guhuza udushya n’iterambere rirambye
Iyi nama ntiyibanze gusa ku bamaze kuba abanyamwuga, ahubwo yanatekereje ku rubyiruko, binyuze muri gahunda yihariye yiswe Youth Edition. Iyi gahunda izaha umwanya urubyiruko rutandukanye harimo n’abanyeshuri, aho bazahugurwa ku miyoborere, uburyo bwo gutangiza imishinga, kwihangira imirimo no gukoresha neza ikoranabuhanga mu guhanga ibisubizo.
Asamani yagize ati: “Abakiri
bato bakwiye kwitabwaho, hagatezwa imbere impano zabo kuko aribo bafite
iterambere ry’ejo ry’Africa mu biganza. Ni ngombwa ko tubatoza gutekereza kure,
gufata icyemezo no kuba indorerwamo y’impinduka.”
Ubwenge buhangano (AI):
Ijambo ry’ingenzi muri iyi nama
Muri iyi nama
hazanaganirwa ku ruhare rwa Artificial Intelligence (AI) mu miyoborere
y’imishinga, cyane cyane mu guhanga ibisubizo byihuse kandi birambye. Ubu buryo
bushya bw’ikoranabuhanga bukomeje gufata intera ndende ku isi, cyane cyane mu
bijyanye no gucunga igihe, kugabanya amakosa mu micungire y’imishinga no gufata
ibyemezo bishingiye ku isesengura ry’ukuri.
Abashinzwe gutegura iyi
nama bemeza ko AI ishobora guhindura uburyo imishinga iyoborwa muri Afurika,
cyane cyane mu gihe yashyirwamo imbaraga mu bijyanye n’uburezi, ubushakashatsi
no gushyigikira udushya duharanira iterambere rirambye.
Akamaro k’iyi nama ku
gihugu n’akarere
Kwemererwa kwakira iyi nama ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo ku rwego rwa Afurika. Ibi bizongera ku isura y’igihugu nk’ahantu hizewe ho gutangiriza ibitekerezo by’iterambere. Bizanatanga amahirwe ku rwego rw’ubukungu, kuko abitabiriye bazakenera serivisi z’amahoteli, ubwikorezi, ubucuruzi n’itumanaho.
PMI yasohoye uburyo bwo kwiyandikisha
hifashishijwe urubuga rwayo, aho abifuza kwitabira bashobora guhitamo hagati
y’amahugurwa y’igihe gito, ibiganiro mpaka n’amahuriro y’ubunyamwuga.
Hazanabaho ibirori byo gusabana no guhana amakuru (networking), byitezweho
kuzamura ubufatanye hagati y’abahanga bo mu bihugu bitandukanye.
Gira uruhare mu makuru yacu, imihigonews@gmail.com
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru