Mu gihe Pasika yegereje, igihugu cy’u Burundi cyahisemo kwinjira mu bihe byayo mu buryo bwihariye. Ahubwo yo kwizihiza gusa, abayobozi bakuru barimo Perezida w’Igihugu n’umuyobozi wa ANAKOP, Pasitoro Evrard Ndayikeje, bafashe iya mbere mu gufasha abari mu kaga k’inzara. Ni igikorwa cyatanze icyizere n’isomo rikomeye ku bindi bihugu.
Pasika ni igihe cy’ibanze mu myemerere ya gikirisitu, aho
abizera bibuka urupfu n’izuka rya Yezu Kirisitu. Mu bihugu byinshi, iki gihe
gikoreshwa mu isengesho no mu gufasha abatishoboye. Ariko mu Burundi, byafashe
indi ntera. Ni mugihe igihugu cy’uburundi bafite Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro
gikabije kubera Ifaranga rya taye agaciro mu isoko mpuzamahanga, abarundi
baraterana mu bikorwa bifatika by’urukundo,gutanga ibiribwa ku bantu
babikeneye.
Ibi bikorwa byatangijwe ku mugaragaro na Perezida w’u
Burundi, hamwe na Pasitoro Evrard Ndayikeje uyoboye ihuriro rya ANAKOP. Ku
ruhande rumwe, habaye igikorwa cyo gutanga amatoni y’umuceri, ku rundi ruhande
bigahura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’ibiribwa birimo kwibasira ibice bimwe
nabimwe by’uburundi cyane mu ntara ya muyinga n’indi.
Kuri uyu wa gatandatu, mu murwa mukuru wa Bujumbura,
Perezida w’u Burundi yashimangiye ko igihugu gitewe ishema n’umutima
w’ubufasha. Yagize ati:
“Ntitwakwizihiza izuka rya Kirisitu tudafasha abababaye. Iki
ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ivanjili y’urukundo.”
Mu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, habayeho ibikorwa byo kugaburira imiryango irenga 2,000. Uyu mubare w’abafashijwe ushobora kuzamuka kuko ibikorwa bizakomereza no mu ntara zose zo mu burundi.
Uruhare rwa ANAKOP n’abandi baterankunga, Pasitoro
Evrard Ndayikeje, umwe mu bayobozi bagaragaje ubushake bwo gufasha, yagaragaje
ko urukundo rw’Imana rutagombera imbibi z’igihugu. Yavuze ati: “Mu gihe
hari ababura ibyo kurya, ntitwakwemera ko Pasika iba iy’ibiganiro gusa. Ni
igihe cyo gukemura ibibazo bifatika.” Mu kwifatanya n’iki gikorwa,
hatanzwe kandi ibindi bikoresho by’ibanze birimo isukari, amavuta yo guteka,
n’imiti y’isuku.
Mugiye uyu mubyo yavuze yongeye gutunga agatoki igihugu cy’urwanda
avuga ko bafunga umukanda. Bati: “Bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko “dukunda
ibiryo,” ariko ubu noneho ngo “ibyo ni ubuzima.” Aya magambo aje mu gihe hari
bamwe mu bayobozi bagerageza kugaragaza ko ibintu bimeze neza, ariko abaturage
bavuga ko ibiciro biri hejuru cyane, ndetse n’ibiboneka bikaba ari bike.
Ibi babihuje n’ubuzima ba diporomasi kandi ni ubuzima bw’umukuru
w’igihugu bitiriye igihugu cyose, bamwe
bakibona nk’igisubizo cy’ikibazo cy’uburundi mu bihe bibabaje barimo cyo kubura
igitoro n’ibindi bahuriyeho n’igihugu cya RDCongo dore ko baherutse kurwanira
imvubu. Gusa abasesenguzi bagaragaza ko bishobora gutera igitutu ibihugu bindi
bitarashobora gufasha abaturage babyo mu buryo bufatika.
Hari kandi impungenge ko ibi bishobora gutuma u Burundi bugaragara nk’igisubizo cy’akarere mu gihe abandi batangiye gusubira inyuma.
Muri ibi bikorwa, hanatanzwe ibinyobwa bizwi nka StoryWater na StoryTangawizi. Ababitanze bagaragaza ko bifasha mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri, by'umwihariko muri ibi bihe bigoye.
Ibi binyobwa bikomeje gukundwa cyane mu Burundi no mu bihugu
bihana imbibe nabwo, kubera uburyo byifashishwa mu kongera imbaraga no gufasha
mu mirire myiza.
Mukecuru Dativa, umwe mu bahawe inkunga, yavuze ati:
“Simfite icyo nakwishyura, ariko Imana niyo ibarengera.
Umuceri n’amavuta mumpaye bizamfasha kugaburira abana banjye batanu.”
Abandi barimo Abanyeshuri, ababyeyi b’abapfakazi,
n’abasheshakanguhe bose bashimye igikorwa.
Ese ibi ni intangiriro y’ukwigira kwa Afurika mu gihe
cy’ibibazo by’ibiribwa? Ibihe bizabitubwira, ariko u Burundi bwamaze kugaragaza
ko n’ibikorwa biciriritse bishobora kugira icyo bihindura mu buzima bwa benshi.
#Pasika2025 #BurundiRelief #ANAKOP #EvrardNdayikeje #InzaraMuKarere
#UmukuruwIgihugu #StoryWater #StoryTangawizi #PasikaYurukundo #BurundiYifasha
#RwandaUmukanda #UbuzimaButsindaInzara
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru