Ibaruwa ya MUTONI Francoise wishe umugabo we i Musanze igaragaje uko byose byagenze, Yari hafi no kwica umwana wabo.

Mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’agahinda ku muryango wagwiriwe n’amakuba ubwo umugore witwa MUTONI Francoise  yicaga umugabo we, ariko agasiga inyuma ibaruwa isobanura byinshi ku byabaye n'icyari kimuri ku mutima. Muri iyo baruwa, hagaragaramo ko yari anatekereje kwica umwana wabo muto, ariko impuhwe zikamurusha imbaraga.

Byabaye mu murenge uyu Nyakwigendera yaratuyemo, mu karere ka Musanze, ubwo MUTONI Francoise  bivugwa ko yari amaranye igihe n’umugabo we mu makimbirane akomeye, yafashe umwanzuro wo kumwivugana. Nyuma y’urwo rupfu rubabaje, mu nzu basanzemo ibaruwa yanditswe n’uwo mugore, isobanura ibyari bimuri ku mutima n’impamvu zatumye afata icyemezo kiremereye cyo kwambura ubuzima uwo bashakanye.

Muri iyo baruwa,MUTONI Francoise yagaragaje ko yari afite umugambi wo  kwica umwana wabo muto, ariko impuhwe zamurenze ku munota wa nyuma, ahitamo kumusiga ari muzima.

Ibi byabaye byibukije benshi ko ibibazo by’amakimbirane mu ngo bikwiye kwitabwaho hakiri kare, mbere y’uko bihinduka intandaro y’ibyaha bikomeye nk’ibi. Inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze, ndetse no gushakira ubufasha ababa bafite ibibazo mu ngo zabo. Ni akababaro gakomeye ku muryango wabuze umuntu, ariko kandi hakenewe ubushishozi kugira ngo impamvu nk’izi zitazongera kubaho mu bindi miryango, mu gihe tutaramenya neza uko bimeze hari icyaba nyuma twaza kuzabamenyesha mu makuru yacu ataha.


MUTONI Francoise

Post a Comment

0 Comments