Tariki ya 10 Mata 2025, KSP Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amasomo y’Ubumenyingiro (RTB) basinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire binyuze muri Skills Development Fund (SDF), agamije guteza imbere amasomo ya Multimedia Production no kongerera ubushobozi urubyiruko mu masomo ajyanye n’itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
Amakuru dukesha Ubuyobozi bwa KS RWANDA, Bwavuze ko:"Mu rwego rwo kunoza amasomo y’ubumenyingiro no guhangana n’icyuho kiri mu bijyanye n’amasomo ya multimedia production, KSP Rwanda iyobowe na Bwana Uwimana Saleh, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda TVET Board (RTB) ihagarariwe na Director General, Ing. Paul Umukunzi, binyuze muri Skills Development Fund (SDF)".
Aya masezerano y’imyaka itatu agamije gushyigikira amasomo y’umwuga mu cyiciro cya Multimedia Production, hagamijwe gutanga amahirwe ku rubyiruko rwo mu Rwanda yo kwiga amasomo agezweho, ajyanye n’isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Multimedia Production mu Kinyarwanda ni itunganywa ry’ibihangano bivangavanze by’amajwi, amashusho, amafoto, inyandiko n’ibishushanyo bigamije gutanga ubutumwa cyangwa kwigisha, gushimisha, ndetse no kwamamaza. Amasomo azibandwaho muri ubu bufatanye arimo: Itangazamakuru n’Itumanaho (Journalism and Communication), Ifoto n’Igishushanyo-mbonera (Photography and Graphic Design), Gukora no Gutunganya Amashusho (Filmmaking and Video Production)
Ubu bufatanye buzafasha: Kwagura ubushobozi bw’abarimu n’abanyeshuri,Gushyiraho ibikoresho bijyanye n’igihe, Gutanga amahugurwa y’umwuga, Gufasha urubyiruko,kwimenyereza umwuga mu bigo bikomeye hano mu Rwanda.
Uwimana Saleh, Umuyobozi Mukuru wa KSP Rwanda, yavuze ko "ubu bufatanye ari umusingi wo guhindura imyumvire y’abanyeshuri no kubatoza kuba abahanzi n’abahanga bashoboye guhaza ibikenewe ku isoko." Mu Ijambo rya Bwana Ing. Paul Umukunzi, DG wa RTB, yashimangiye ko “iyi gahunda igaragaza intambwe nziza mu kongera ireme ry’ubumenyingiro mu gihugu, cyane cyane mu bijyanye na Multimedia, aho amahirwe y’akazi akomeje kwaguka.”
Aya masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu iterambere ry’uburezi bushingiye ku bumenyingiro. Abanyeshuri biga muri KSP Rwanda ndetse n’abandi babyifuza, bazungukira mu mahugurwa y’igihe gito n’igihe kirekire, hagamijwe kongera ubushobozi no gutegura abakozi b’ejo hazaza.
Ku rubyiruko: Mukoreshe amahirwe yatanzwe mukiga cyane kandi mukimenyereza umwuga, Mushyireho umuhate mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu nyungu z’igihugu.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru