👉 Gatsibo: Umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Gatsibo ku Rwego rw’Akarere Wabereye ku Rwibutso rwa Kiziguro

Mu rwego rwo kuzirikana amateka no guha icyubahiro inzirakarengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Gatsibo ku nshuro ya 31 muri gahunda yihariye yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, aho ubuyobozi n’abaturage bahuriye mu rugendo rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Itariki ya 11 Mata 2025 Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Gatsibo habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukomeye wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside, by'umwihariko abiciwe muri Paruwasi ya Kiziguro no mu bice bitandukanye by’akarere.
Umuhango nyir'izina wabaye nyuma y’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa Kane, tariki 10 Mata 2025, aho hatangijwe urugendo rwo kwibuka rureshya na kilometero imwe. Rwatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, rusorezwa kuri GS Kiziguro, rwanyuze ku bitaro bya Kiziguro, ku ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ndetse no kuri kiliziya ya Kiziguro. Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yihanganishije abacitse ku icumu ndetse abizeza ko u Rwanda rwiyubatse, kandi ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Yavuze ko abacitse ku icumu bakwiye guhumurizwa ku byabayeho no gushyigikirwa mu rugendo rwo gukira ibikomere. Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 18 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Muri iyo mibiri, 17 yimuwe aho yari isanzwe iri, ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ubu, urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rushinguyemo imibiri irenga ibihumbi 14,865. Umuhango wo kwibuka wakurikiranywe ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere ka Gatsibo zirimo YouTube Channel y’Akarere aho wanyuze Live, ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zifashishwa mu gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gusigasira amateka. Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gatsibo byabaye umwanya wo kongera gushimangira intego yo kutazibagirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no kurushaho kwiyubaka. Binyuze mu kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside, Abanyarwanda barushaho kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukwishyira ukizana, n’ituze rirambye mu gihugu.

Post a Comment

0 Comments