Umusobanuzi w’amafilime uzwi cyane mu Rwanda, Rocky Kimomo, yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’itangazamakuru StarTimes, agamije kugeza kuri benshi amafilime y’inyamahanga yasobanuwe mu Kinyarwanda biciye kuri Ganza TV.
Kuwa 25 Mata 2025, ku cyicaro cya StarTimes i Kigali, habaye umuhango wo gusinyana amasezerano hagati ya StarTimes na Rocky Entertainment, ikigo gishinzwe gutunganya no gusobanura amafilime kiyobowe na Rocky Kimomo. Ayo masezerano, agenewe kuzamara umwaka umwe, azatuma filime zasobanuwe na Rocky zitambuka ku rubuga rwa Ganza TV, rumwe mu mashene ya StarTimes.
StarTimes imaze igihe cy’imyaka ibiri itambutsa filime z’inyamahanga zasobanuwe
mu Kinyarwanda kuri Ganza TV, kimwe mu mashene yayo ahurirwaho n’abanyarwanda
benshi bakunda sinema. Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutambutsa ibi bihangano
ndetse no kongera umubare w’abasobanuzi bamenyerewe n’abanyarwanda, StarTimes
yifuje gukorana n’abanyarwanda bafite ubuhanga n’uruhare rufatika mu iterambere
rya sinema, maze ihitamo Rocky Kimomo.
Paruku René Pedro, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza muri StarTimes,
yavuze ko bishimiye gukorana n’ikigo cya Rocky Kimomo. Yagize ati: "Twashimishijwe cyane
no kubona Rocky Kimomo yitabira ubufatanye. Azaba ari umwe mu bafatanyabikorwa
bazadufasha gutambutsa amafilime y’inyamahanga ariko agera ku banyarwanda mu
rurimi rwabo." Uyu muyobozi
yakomeje avuga ko gukorana n’abasobanuzi b’Abanyarwanda bizamura ireme rya
serivisi zitangwa na Ganza TV, kandi bikarushaho guha agaciro umuco n’ururimi
nyarwanda.
Rocky Kimomo ni umwe mu basobanuzi b’amafilime bazamutse vuba mu myaka ishize,
cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube aho yakundwaga kubera
uburyo bwe bwihariye bwo gusobanura, ahuza urwenya, ubutumwa n’inkuru
y’ifilime. Abamukurikira bamushima ko afite ijwi ryoroheye ugutwi kandi
agashyira amarangamutima mu nkuru asobanura, bituma n’amafilime asanzwe
agaragara nk’atangaje kurushaho.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gushyira umukono ku masezerano,
Rocky Kimomo yavuze ko ari intambwe ikomeye ku buzima bwe bwa buri munsi
n’umwuga we. Ati: "Nishimiye cyane kuba ngiye gukorana na StarTimes. Nubwo
amasezerano ari ay’umwaka umwe, ndasaba abakunzi banjye gukurikirana ibikorwa
byanjye kuri Ganza TV, mbizeza ko nta rungu bazagira."
Rocky yakomeje avuga ko iyi
mikoranire izatuma ibikorwa bye bigera kuri benshi kurushaho, kuko StarTimes
ari urubuga rufite ubushobozi bwo kugera ku baturage benshi mu gihugu.
Ganza TV ni shene ya StarTimes izwiho kwerekana filime z’inyamahanga zasobanuwe
mu Kinyarwanda amasaha yose, umunsi ku munsi. Ni igitekerezo cyatangiye mu
rwego rwo kuzamura ireme ry’itumanaho no guha agaciro ururimi kavugwa
n’abanyarwanda benshi. Kuba iyi shene yarinjije amasosiyete y’Abanyarwanda mu
mikoranire ni ikimenyetso cy’uko sinema nyarwanda iri gutera imbere.
Lizzie Lyu, uhagarariye
ishami ry’ubucuruzi muri StarTimes, yavuze ko Ganza TV igamije guha umwanya
nyawo abasobanuzi b’Abanyarwanda, kugira ngo nabo bagire ijambo mu iterambere
ry’amafilime:
"Turasaba abanyarwanda kugura dekoderi za StarTimes no kugura ifatabuguzi, kugira ngo babashe gukurikira amafilime meza yasobanuwe mu Kinyarwanda. Igiciro si kinini, ni 15,000 Frw gusa."
Amasezerano hagati ya
StarTimes na Rocky Entertainment azana icyizere mu rwego rwa sinema mu Rwanda.
Mu gihe abakunzi ba sinema bakomeje kwiyongera, byagaragaye ko abasobanuzi
b’inkwakuzi, barimo Rocky, baba bakeneye amahirwe yo kugeza ibikorwa byabo ku isoko
rinini. Ni ibintu bishobora gufungura amarembo ku bandi basobanuzi bakizamuka,
bifuza kwagura ibikorwa byabo binyuze mu mikoranire n’ibigo binini.
Uretse kuba Rocky azaba
agaragara kuri Ganza TV, biranashoboka ko hari n’andi mahirwe azavamo, harimo
gusohora amafilime mashya yanditswe na we cyangwa gutangiza ibiganiro bijyanye
no gusobanura amafilime mu buryo bwagutse.
Bamwe mu bakunzi ba Rocky bagaragaje ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumva iyi nkuru. Uwitwa Dada Uzamukunda yanditse ati: "Ni inkuru nziza cyane kuri twe dukunda Rocky Kimomo. Azanye uburyohe bwa sinema ku muryango wacu." Undi witwa Jean Bosco Murenzi yagize ati: "Gukorera kuri Ganza TV ni intambwe ikomeye. Abanyarwanda bari bakeneye kubona abantu babo ku mateleviziyo akomeye."
Ibi byerekana ko ibikorwa
bya Rocky bimaze gufata umwanya ugaragara mu buzima bwa benshi, kandi ko
gukorana na StarTimes bizabihindura ku rwego rwo hejuru.
Umwihariko w’aya masezerano ni uko atagarukira gusa ku kwerekana filime, ahubwo
agaragaza icyerekezo cya StarTimes cyo gukorana n’Abanyarwanda bafite impano no
gukomeza guteza imbere iby’umwuga mu rwego rwa sinema. Ni intambwe igaragaza ko
abanyempano b’Abanyarwanda bashobora gukora ibikorwa byujuje ubuziranenge kandi
bikagera ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mikoranire myiza.
Kimomo yagaragaje ko afite
umugambi wo kuzana ibintu bishya mu buryo bwo gusobanura, harimo no gukoresha
ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo akomeze gutera imbere no guha abakunzi be
ibyiza.
Gukorana kwa Rocky Kimomo na StarTimes ni intangiriro y’ubufatanye bushobora guhindura isura ya sinema yasobanuwe mu Kinyarwanda. Ni urugero rwiza rw’uburyo umuhanzi ashobora gukura mu bikorwa bito, akagera ku mikoranire ikomeye n’ibigo bikomeye. Ku bantu bose bakunda sinema ndetse n’abashaka gutangiza inzira yo gusobanura filime, iri ni isomo ko impano, umurava n’icyerekezo bifite icyo byageraho. StarTimes yagaragaje ko yiteguye gukorana n’Abanyarwanda bafite ubushake n’ubunyamwuga. Ubu ni igihe cyiza cyo gushyigikira sinema nyarwanda, tukareba ibyiza bikorerwa iwacu.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru