HANZE: Sudani y’Epfo mu Rujijo rw’Imibanire na Amerika, Dipolomasi Irasubiza Icyemezo cya Amerika.

Sudani y’Epfo yisubiyeho nyuma y’amakimbirane akomeye n’Amerika, aho yemeye kwakira umuturage Makula Kintu wari wirukanywe n’iki gihugu cy’igihangange. Iyi nkuru itanga ishusho y’uruhare rwa dipolomasi mu gukemura amakimbirane mpuzamahanga ajyanye n’abimukira n’ubwenegihugu.

Secretary Kerry Meets With South Sudan President Kiir

(Image source: Wikimedia Commons – Creative Commons License)

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Epfo ku wa 8 Mata 2025, Guverinoma y’iki gihugu yemeje ko igiye kwakira Makula Kintu, umuntu wagarutsweho cyane nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo bivugwa ko yakoresheje ibyangombwa by’igihugu cya Sudani y’Epfo ku izina rya Nimeri Garang, yaje kugera ku Kibuga cy’Indege cya Juba ku matariki ya 5 na 6 Mata 2025. Gusa, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zaramuhakanye zivuga ko atari umwenegihugu wabo, ko ahubwo akomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo byateje impaka ndende hagati ya Amerika na Sudani y’Epfo, aho Amerika yahise ishinja iki gihugu kwanga kwakira abaturage bayo. Ku wa 5 Mata, Amerika yafashe icyemezo gikakaye cyo guhagarika gutanga Visa ku baturage bose ba Sudani y’Epfo, mu rwego rwo guhangana n’uko igihugu cyanze kwakira umuturage cyari gifiteho amakuru. Nyuma y’iri hangana ry’amategeko n’icyemezo cya dipolomasi gikomeye, Sudani y’Epfo yasubiye ku meza y’ibiganiro n’Amerika, ndetse iza gufata umwanzuro wo kwakira Makula Kintu mu rwego rwo kugarura umubano ushingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu byombi. Mu itangazo risoza, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Epfo yavuze ko "Umubano hagati yacu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wubakiye ku bufatanye, icyizere no kubahana. Twafashe iki cyemezo mu nyungu rusange z’ibihugu byombi." Ariko Amakuru aturuka mu banyamategeko ba Sudani y’Epfo avuga ko hari igihe kinini ibibazo nk’ibi byagiye bibaho, by’umwihariko igihe ibihugu bifite ibibazo byo gutandukana ku byangombwa bigaragaza ubwenegihugu bw’abantu bamwe. Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga basanga iri vangura ryakorewe Makula Kintu rishingiye ku buryo ibihugu bidahuza mu myumvire y’abimukira n’uburyo abantu bashobora guhindura ubwenegihugu bitewe n’impamvu z’imibereho. Dr. Amule Daniel, umusesenguzi kaba n’Umwarimu muri Kaminuza ya Juba, avuga ko "Sudani y’Epfo yerekanye ubushishozi mu gusubira ku cyemezo cyayo, kuko kongera kugarura icyizere mu mubano w’ibi bihugu ni ingenzi ku bukungu n’umutekano." Jane Riley ni umunyamategeko mu bijyanye n’amategeko y’abimukira muri Amerika, yavuze ko "Iki kibazo cyagaragaje icyuho gikomeye mu miyoborere y’abimukira hagati y’ibihugu." Uru rugendo rw’abimukira, ibibazo by’indangamuntu n’impaka z’ubwenegihugu bikomeje kuba imbogamizi ku mubano w’ibihugu bitandukanye. Uburyo Sudani y’Epfo yasubiye ku cyemezo ikemera kwakira Makula Kintu bushobora kuba isomo ku bindi bihugu bikunze guhura n’ibi bibazo. Umubano hagati ya Amerika na Sudani y’Epfo ushobora gukomeza kubakwa binyuze mu bwubahane, ibiganiro, no guharanira ko uburenganzira bw’abantu bwubahirizwa.

Secretary Kerry Meets With South Sudan President Kiir

(Image source: Wikimedia Commons – Creative Commons License)

Post a Comment

0 Comments